Minisitiri Kaboneka yabwiye abayobozi ko urya ruswa ari umwanzi w’iterambere

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasabye abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge, kwimakaza ubuyobozi bwiza butarangwamo ruswa kugira ngo bageze abaturage ku cyerekezo kizima.

Minisitiri Francis Kaboneka yasabye abatojwe kubaka ubuyobozi bwiza igihugu cyifuza.
Minisitiri Francis Kaboneka yasabye abatojwe kubaka ubuyobozi bwiza igihugu cyifuza.

Minisitiri Kaboneka yabisabye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 27 Kanama 2016, ubwo yasozaga Itorero ry’abayobozi 561 bo mu Karere ka Nyarugenge, bari bamaze icyumweru batorezwa mu ishuri “Tumba College of Education” riri mu Karere ka Rulindo.

Minisitiri Kaboneka yabwiye aba bayobozi bo guhera ku rwego rw’umudugudu kugeza ku karere, ko bakwiriye gutahana impinduka, by’umwihariko barwanya ruswa ikigaragara muri ako karere.

Yagize ati “Turabasaba kubaka ubuyobozi bwiza igihugu cyacu cyifuza. Mutahe mwabaye bashya, abaturage babagarurire icyizere. Mugende mushake umuti w’ibibazo bafite, turabasaba kwamagana ruswa ikigaragara mu Karere ka Nyarugenge, kandi umuyobozi urya ruswa ni umwanzi w’iterambere ry’igihugu.”

Umuyobozi wa Komisiyo y'Itorero ry'Igihugu, Rucagu Boniface.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface, yashimiye abagize uruhare mu gutegura amasomo azafasha abayobozi kudahuzagurika mu kazi bakora kandi bakarangwa n’indangagaciro z’umuyobozi ukwiriye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yavuze ko batekereje iri torero mu rwego rwo kongerara ubushobozi abayobozi, by’umwihariko abashya batowe muri Gashyantare uyu mwaka.

Avuga ko bigishijwe byinshi byatumye basobanukirwa ibyabazitiraga, bakaba bazagira impinduka mu mikorere izatanga umusaruro ufatika.

Nzaramba yasabye abayobozi bagenzi be, gushingira ku ndangagaciro z’umuyobozi ubereye u Rwanda, maze bakihutisha serivisi baha abaturage ndetse bagakaza ingamba zongera isuku y’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yasabye abatojwe kuzatanga umusaruro ufatika.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yasabye abatojwe kuzatanga umusaruro ufatika.

Uyu muyobozi avuga ko basanze Itorero rifite akamaro kanini kuko abatojwe mu cyiciro cya mbere, ngo batangiye kugaragaza umusaruro mwiza ku kigero kiri hejuru ya 90%.

Abahuguwe na bo bahamya ko bagiye kuba umusemburo w’impinduka nziza bagatunganya ibyo basabwa kurusha uko babikoraga mbere.

Nzaramba Joy ati “Twasobanukiwe kurushaho ko umuturage ari we shingiro ry’ibyo dukora, tugomba guharanira inyungu n’iterambere ry’abaturage tubakemurira ibibazo ku gihe.”

Abayobozi bahuguwe basabwe kugira uruhare mu kurwanya ubukene mu baturage bihutisha icyerekezo 2020, banasabwa kunoza umurimo kugira ngo amahugurwa bahawe ataba amasigaracyicaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka