Kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya byabahinduriye imibereho

Abatuye mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bahinduye imibereho yabo babikesha kujya mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Aba bibumbiye mu itsinda bahitamo gutera ibitenge irangi bakabicuruza kandi ngo byabateje imbere
Aba bibumbiye mu itsinda bahitamo gutera ibitenge irangi bakabicuruza kandi ngo byabateje imbere

Kuri uyu wa kane tariki 18 Kanama 2016, bamuritse ibikorwa bakora birimo imyaka beza n’ibikoresho birimo imyenda, bavuga ko byahinduye ubuzima bwabo mu bijyanye n’ubukungu, nk’uko umwe muri bo Nyirahabimana Gorette yabitangaje.

Yaagize ati “Nagiye mu itsinda twizigamira 1000Frw buri cyumweru. Ubwo naguzemo imyanya itanu nyuma naje kuguza ibihumbi 150Frw ngura inkoko 15 zirabyara ziza kwiyongera.

Ubu mfite inkoko 150 ku buryo ku kwezi mbona amafaanga ibihumbi 100Frw, nyakuye mu magi kandi ayo mafaranga antungira urugo mfatanyije n’umugabo.”

Bamwe barahinga ngo bakihaza mu biribwa.
Bamwe barahinga ngo bakihaza mu biribwa.

Avuga ko uretse kwinjiza amafaranga umusaruro ugera no ku bana mu rugo. Ati “Ubu abana barya amagi nta kibazo rwose kandi ntangira igihe mitiweli, ndiyambika umwenda nshaka kandi nabashije no kugura inka mbikesha ayo magi y’inkoko navanye mu matsinda.”

Nzasanga Janviere uba mu itsinda ryitwa “Curuza utere imbere”, nawe avuga ko bakora ibitenge bisize amarangi bakabigurisha kandi bikabona isoko, ku buryo ayo bungutse bayagurisza abanyamuryango nabo bakikenura.

Ati “Abandi bayarihira abana mu ishuri. Nk’ubu ku giti cyanjye nagujije amafaranga ibihumbi 500Frw nyashingamo butiki kandi iranyungukira nkifite n’imigabane mu itsinda.”

Uwizera Jacqueline umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Mushubati, yemeza ko ubuzima bw’abibumbiye mu matsinda bwahindutse.

Ati “Amatsinda yabafashije. Nk’urugero abari mu itsinda ntibabura mitiweli kuko yanaguza, aborora nabo bibaha umusaruro kuko borora bakagura imirima mbese birabafasha cyane.”

Mwiseneza Fidele, intumwa y’akarere, yasabye abo baturage gukorana n’ibigo by’imari babibitsamo ayo mafaranga, kuko ngo bagurizwa bakongera ubushobozi bw’amatsinda yabo.

Ku bufatanye bw’umurenge n’umushinga World Vision uhakorera, batangije aya amatsinda mu 2014 hatangizwa 155 ariko muri 2016 hamaze kugera 305.

Ayo matsinda akora ibikorwa bitandukanye birimo ubuhnzi, ubworozi, ubucuruzi n’ubukorikori. Bavuga ko bamaze kwizigamira arenga miliyoni 40Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birashimishije kandi nibyo kwigirwaho. bibere natwe abandi urugero. union fait LA force.

rugema yanditse ku itariki ya: 19-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka