Kuganiriza Abanyarwanda baba hanze ku muco bifite agaciro

Abaturage bo mu murenge wa Rugarama akarere ka Burera, basanga kuganiriza abanyarwanda batuye hanze ku muco wabo, bifite agaciro gakomeye.

Bavuga ko bibafasha kurushaho kumenya ibyiza n’ubukungu butatse umuco nyarwanda bakawusigasira, ndetse bakanarushaho kumenya aho igihugu cyababyaye kigeze mu iterambere.

Abaturage bo mu Karere ka Burera basanga kuganiriza bagenzi babo baba hanze ku muco ari agaciro gakomeye
Abaturage bo mu Karere ka Burera basanga kuganiriza bagenzi babo baba hanze ku muco ari agaciro gakomeye

Babitangaje mu gihe abanyarwanda baba mu bihugu byo hanze, biteguye guhurira na Perezida Paul Kagame i San Francisco muri leta zunze ubumwe za Amerika, ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeli 2016.

Ni mu munsi ngarukamwaka uhuza umukuru w’ igihugu n’ abanyarwanda baba hanze, bakaganira ku iterambere ry’igihugu uzwi ku izina rya Rwanda Day.

Muri uyu mwaka ibiganiro bizibanda cyane ku buryo abanyarwanda bashingira ku muco, bakagera ku iterambere rirambye.

Mukanoheri Jacqueline wo mu kagari ka Karangara, avuga ko kuganiriza abanyarwanda umuco muri Rwanda Day, bizabafasha kudatatira igihango bafitanye n’urwababyaye.

Ati “Umuco utwibutsa ko tutagomba gutandukira cyangwa se ngo dutatire igihango twirengagiza abo turi bo.

Ni ngombwa rero kubaganiriza ku muco, kugirango bajye basubiza amaso inyuma, bamenye ko hari icyo bagomba urwababyaye”

Nsabimana Bernard wo mu kagari ka Cyahi, avuga ko kuba Rwanda Day yitabirwa n’ishuti z’u Rwanda, byaba byiza kubakangurira ubukungu butatse umuco nyarwanda bakazaza gusura u Rwanda ari benshi.

Ati “ Iyi gahunda izateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, kuko abanyamahanga bazabona ibyiza bitatse umuco nyarwanda bakaza kubisura”.

Mukamugema Annonciata we avuga ko hari intera ndende abanyarwanda baba hanze bamaze gutera, mu guhesha agaciro u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Ati “ Kubera Rwanda Day,amahanga amaze kumenya kandi anatwubahira byinshi birimo kuba turi mu bihugu bitekanye kandi bikataje mu iterambere, mu gihe tumaze igihe gito tuvuye mu mahano ya Jenoside yadushegeshe”

Mukarugema anavuga ko mu ruhando rw’amahanga, isura y’ubwicanyi yasibanganye ku banyarwanda, ahubwo umunyarwanda azwiho agaciro, uburezi kuri bose, uburinganire, mitiweri n’ibindi.

Ni kunshuro ya cyenda Perezida Kagame agiye guhura n’abanyarwanda n’inshuti zu Rwanda baba hanze muri Rwanda Day.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “ Umunsi w’ Umuco Nyarwanda, umurage w’ Agaciro ”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka