Kubura ubushobozi byatumye uburwayi bwe bukomera

Furaha Denyse utuye mu Murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare, avuga ko kubura amafaranga amugeza kwa muganga, byatumye uburwayi bwe bukomera.

Furaha Denyse avuga ko uburwayi bukomeje gukomera kubera kubura amafaranga y'urugendo
Furaha Denyse avuga ko uburwayi bukomeje gukomera kubera kubura amafaranga y’urugendo

Uyu murwayi agendera ku mbago kubera ikibazo cy’umugongo n’akaguru k’iburyo, cyakomotse ku ngaruka za jenoside yakorewe abatutsi, muri Mata 1994.

Avuga ko aheruka kubonana na muganga mu kwezi kwa Kamena, ikindi gihe bamuhaye atabashije kujyayo, kubera kubura amafaranga y’urugendo yari asanzwe ahabwa n’Akarere.

Agira ati “Nagombaga kongera kubonana na muganga tariki 6 Nyakanga, ariko nabuze amafaranga.

Nkibasha kugera kwa muganga imbago nari nazitaye, ariko ubu nasubiye inyuma kubera kutivuza neza”.

Bugingo Monica ushinzwe abagenerwabikorwa b’ Ikigega gishinzwe gufasha abacitse ku icumu (FARG) mu Karere, avuga ko gutinda gutanga amafaranga y’urugendo, byatewe n’isozwa ry’umwaka w’ingengo y’imari wa 20015-2016.

Agira ati “Habaye ibibazo by’amafaranga, ariko hemejwe ko twayakura ku yakusanijwe mu gihe cyo kwibuka. Turizera ko bitarenza tariki 12 Nzeli, bazaba bayabonye bakajya kwivuza.”

We na bagenzi be bahuje ikibazo ngo bazahabwa amafaranga y'urugendo mu gihe kitarenze icyumweru
We na bagenzi be bahuje ikibazo ngo bazahabwa amafaranga y’urugendo mu gihe kitarenze icyumweru

Furaha Denyse yivurije mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, asabwa kujya abonana na muganga kabiri mu kwezi, kugira ngo yitabweho kugeza akize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka