Abahinzi b’ingano bo mu Murenge wa Tare, bavuga ko kubika amazi y’imvura bakabasha kuhira imyaka yabo mu gihe cy’izuba, byatumye umusaruro wabo wikuba inshuro nyinshi ugereranije n’uwo babonaga mbere batarakoresha ubwo buryo.
Nyirandinda Jacqueline, umuhinzi w’ingano akaba n’umwe mu bigishijwe gufata neza amazi y’imvura n’umushinga “IPFJ”, atangaza ko kuva atangiye gukoresha ubu buryo, umusaruro wikubye kabiri.
Yagize ati “Ubungubu izuba ryavuye kare mu kwezi kwa gatanu, bari baraduhaye imipira yo kuvomera tukanyanyagiza mu mirima mu gitondo na nimugoroba, nuko umusaruro uriyongera: mbere nezaga nk’umufuka umwe ariko ubu neza imifuka ibiri.”
Ndahimana Marcel we avuga ko mbere babwirwa ko bagomba gufata amazi batabyumvaga, ariko bakaza kubona inyungu zirimo.
Yagize ati “Twibazaga ‘ibidamu’ bacukuye uko bizuzura amazi n’uburyo bizifashishwa ariko baje kutwigisha uko dufata amazi ava ku mazu n’ava mu mihanda mu mivu, turacukura tuyakusanyiriza hamwe. Mbere nezaga kg10 kuri Are imwe, ariko ubu kg30 na kg32 ndazibona.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, atangaza ko iyi gahunda yafashije abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa kandi bikazamura imibereho yabo.
Yagize ati “Iki gihembwe cy’ihinga B turangije, aho twahinze igihingwa cy’ingano, ubona ko izuhiwe imusozi zitandukanye n’izindi, bityo twishimira ibyo uyu mushinga wakoze kandi ari ibintu dukomeza gushishikariza n’abandi baturage mu gufata neza amazi y’imvura.”
Ibi kandi ngo bifasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere usanga akenshi igira ingaruka ku musaruro ukomoka ku buhinzi.
Buri mwaka, u Rwanda rutakaza toni miliyoni n’igice by’ubutaka bitewe n’isuri ku butaka bwagatunze abaturage ibihumbi 40. Abaturage bafashe neza amazi y’imvura, barinze imirima yabo kandi babasha kubona umusaruro ushimishije batandukana n’ubukene.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|