Ababyeyi bamufungiye mu nzu imyaka itandatu bamuziza kutabona

Muhawenimana Angelique w’imyaka27, wo mu Kagari ka Kiramira mu Murenge wa Kigarama i Kirehe avuga ko ababyeyi be bamufungiye mu nzu nyuma yo guhura n’ubumuga bwo kutabona.

Yafashwe n'ubumuga bwo kutabona ari mukuru ababyeyi bafata icyemezo cyo kumukingirana mu nzu bimenyekana nyuma y'imyaka 6.
Yafashwe n’ubumuga bwo kutabona ari mukuru ababyeyi bafata icyemezo cyo kumukingirana mu nzu bimenyekana nyuma y’imyaka 6.

Avuga ko yavutse ari muzima, ku myaka 20 agira uburwayi bw’amaso ajya kwivuza ariko ntiyakira bimuviramo ubuhumyi.

Avuga ko akimara guhura n’ubwo burwayi ababyeyi be batabyakiye neza batangira kumufungirana.

Ati “Nkimara guhuma ntabwo nitaweho uko bikwiye kuko batangiye kumfungirana cyane igihe badahari bigatuma uburwayi bwiyongera. Nta kindi nari gukora kuko nababuzaga kumfungirana ntibabyumve”.

Akomeza agira ati “Nakomeje kubinginga ngo bajye bamfungurira njye hanze bakabyanga ubuyobozi ni bwo bwamfunguje”.

Rugira Jean Paul, uhagarariye abatabona i Kirehe, avuga ko bakunze gusura Muhawenima babazwa n’uburyo afashwe nabi.

Ati “Twaje kumenya amakuru ya Angelique twagera iwabo tugasanga ababyeyi be bamukorera akato gakabije bamufungirana aho arira ari naho yituma, tubonye bikabije tubimenyesha ubuyobozi bw’akarere ni bwo abo babyeyi bamufunguye ariko n’ubo baracyamutererana”.

Avuga ko n’ubu baca ubuyobozi mu rihumye bakamukingirana. Ati “Na n’ubu tuvugana hari amahugurwa y’abafite ubumuga bwo kutabona ariko nohereje umumotari asanga bamufungiranye.”

Akomeza agira ati “Ni ababyeyi bafite ubujiji bukabije bwo kudaha uburenganzira abafite ubumuga, bisaba inyigisho zihariye. Iyo agira ababyeyi bamwitaho bakamuvuza neza ntiyari kugira ubumuga bugeze aha”.

Iyo wegereye ababyeyi ba Muhawenimana bose bikuraho ikosa bakitana ba mwana umwe ati “ni uyu umufungirana” undi ati “si njye”.

Hakizimana Charles, ushinzwe ibikorwa by’abafite ubumuga mu Karere ka Kirehe, avuga ko Muhawenimana kubera gufungiranwa isura ye yari yarahindanye ariko akaba amaze kugarura isura nyuma y’uko ubuyobozi bumukurikiranye.

Yanenze imiryango igiha akato abafite ubumuga ibasaba kwikosora ikabaha agaciro gakwiye Umunyarwanda wese.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jye ndabona iri ari ihohotera rishingiye k’Ubumuga bwo ku tabona, Bityo Ubuyobozi bube uwo mwana bugufi bumukurikirane kdi Ababyeyi be bakomeze bigishwe ahari Wenda bazava ku izima.

J.Paul Habimana yanditse ku itariki ya: 8-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka