Kibagabaga: Coaster ikoze impanuka abari barimo bararokoka
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 22 Nyakanga 2016, imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ibuze feri, ariko umushoferi abasha kuyita mu mukingo ntacyo irangiza cyangwa ngo ihitane.
Mu bagenzi bari bayirimo banemeza ko umushoferi yari yahereye hejuru akimanuka agenda arwana na feri, nta n’umwe uhitanywe nayo kereka gukomereka byoroheje.
Umwe mu bari bayirimo, wemeza ko nawe asanzwe ari umushoferi, yabwiye Kigali Today ko bari muri iyi modoka ari abagenzi bagera kuri 30.
Yagize ati "Imodoka yabuze feri ihita ikubita igiti igabanya umuvuduko, abagenzi bari bari inyuma barakomereka nanjye kuko nari inyuma ya polisi mucaho ngwa imbere."
Yavuze ko bikimara kuba shoferi yahise yiruka ajya gutabaza polisi, yazanye ubufasha abakomeretse bose bahita begezwa kwa muganga harimo n’umwana wari ugiye kumva amanota waviriyemo imbere.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri uwiteka arahari kandi nabo bakomeretse uwiteka arabakiza.pe!!!!
Imana ihabwe icyubahiro kuba ntawaguyemo kandi twifurije abakomeretse gukira neza bagasubira mu miryango yabo. Aba journalistes namw muzige marque z’imodoka kuko iriya ntago ari Coaster biragaragara ko ari Hyundai.
imana niyo nkuru kd ikiriza mukwiheba
nibihangane