Kamonyi: Buri wese ngo iterambere rya mugenzi we riramureba

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, arasaba abaturage b’Umurenge wa Nyarubaka gushyira hamwe no gufasha abatishoboye kugira ngo na bo bagire ubuzima bwiza.

Mayor Udamemuka Aimable yifatanya n'abaturage kubakira mugenzi wabo utishoboye mu muganda.
Mayor Udamemuka Aimable yifatanya n’abaturage kubakira mugenzi wabo utishoboye mu muganda.

Mu muganda rusange usoza Kanama 2016, abaturage bo mu Mudugudu wa Kigwene mu Kagari ka Kambyeyi, mu Murenge wa Nyarubaka bafashije umubyeyi Nyirantwari Caritas kumwubakira inzu yo kubamo kuko yari amaze imyaka 22 aba mu bukode.

Umuyobozi w’Akarere, Udahemuka Aimable, wifatanyije n’abaturage muri uyu muganda, yabasabye gukomeza kunga ubumwe bakita ku biteza buri wese imbere kuko ari byo bizatuma bagera ku byo bifuza kandi babigizemo uruhare.

Yagize ati “Kugira ngo ibi byose birimo no kwita ku batishoboye bigerweho; ni uko mushyira hamwe, buri wese akumva ko iterambere rya mugenzi we rimureba. Ibyo mujye mubikorera ubuyobozi bwiza mufite bushishikajwe n’icyateza imbere abaturage.”

Nyirantwari w’imyaka 56 wapfakaye mu 1993, umugabo akamusigira abana bane yubbakirwa n’umuganda, yavuze ko mu bushobozi bwe atari gushobora kwiyubakira.

Ati “Byari bingoye kubona icumbi ryanjye bwite ariko ndashimira Imana n’ubuyobozi ndetse n’abaturage bamfashije iyi nzu ikaba iri kubakwa kandi mfite icyizere ko mu minsi mike iba yuzuye nkayitahamo ngatandukana n’ubukode”.

Mu Murenge wa Nyarubaka hariho gahunda yo kubakira abatishoboye binyuze mu muganda; ubuyobozi bugafasha mu kubona isakaro n’inzugi.

Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, yijeje ko bazakomeza gukurikirana iyi nyubako kugeza yuzuye kandi bakazafasha uyu muturage ku bikenewe byose.

Ahamya ko kuba abaturage bihitiramo abatishoboye bakeneye gufashwa bakanafata icyemezo cyo kububakira, bitanga icyezere cy’imibanire myiza hagati yabo.

Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa ku gukangurira abaturage kwihutira kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kugarura abana bataye ishuri, kugira isuku, kubungabunga umutekano; hemejwe n’urutonde rw’abatishoboye bazahabwa inkunga y’ingoboka ya VUP.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka