Kaminuza ya Rushmore igiye gushora miliyari 4.8Frw mu burezi

Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Rushmore (RUT Ltd) yo mu Birwa bya Maurice, igiye gushora miliyari 4.8Frw zo kwigisha ubumenyingiro mu Rwanda.

Gasana Jerome, umuyobozi wa WDA na Dr Ramluggun-Essoo, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'imikoranire.
Gasana Jerome, umuyobozi wa WDA na Dr Ramluggun-Essoo, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire.

Kuri uyu wa gatatu tariki 7 Nzeri 2016, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro (WDA) Jerome Gasana n’umuyobozi w’iterambere ry’ishoramari muri Rushmore, Dr Priya Ramluggun-Essoo, bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire.

Gasana yavuze ko ari igisubizo ku ngufu nyishi u Rwanda rumaze iminsi rukoresha mu gushishikariza abikorera kuhashora imari. Avuga ko kandi byerekana uburyo amahanga yishimira ibyo u Rwanda rurimo gukora cyane cyane mu burezi.

Yagize ati “Twumvikanye ko mu myaka itatu bazaba bubatse kaminuza yabo ariko mu gihe kitarambiranye bazashaka aho baba bakodesha kuko ishuri ryabo rizatangira mu ntangiriro z’umwaka utaha.”

Abandi bitabiriye uyu muhango.
Abandi bitabiriye uyu muhango.

Yongeraho ko izi miliyari 4.8Frw ari izo bazaba batangiranye, bakazashora imali ifatika mu myaka ibiri izakurikiraho kuko bazaba barimo kubaka inzu bazakoreramo.

Dr Ramluggun-Essoo yavuze ko abaziga muri iri shuri bazahakura ubumenyi buhagije, buzabashyira ku isoko ry’umurimo.

Ati “Tuzigisha abanyeshuri bazasohoka bakenewe ku isoko ry’umurimo kandi bashobora no kwihangira imirimo ubwabo bakaba baha akazi abandi kuko tuzabigisha ibintu bitandukanye biri ku rwego mpuzamahanga.”

Kaminuza ya Rushmore isanzwe ikorera muri Ile Maurice kuva 2002 yigisha imyuga. Ije mu Rwanda kubera ubushake rufite bwo guteza imbere imyuga ndetse no mu rwego rwo gutangira kugaba amashami muri Afurika.

Iyi kaminuza ngo yiteguye gutangirana n’abanyeshuri bari hagati ya 600 na 800, bakazagenda biyongera buhoro buhoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka