Ishyamba si ryeru hagati ya Cecile Kayirebwa na ORINFOR

Hamaze iminsi havugwa umwuka utari mwiza hagati ya Cecile Kayirebwa n’ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) ndetse bikaba binavugwa ko Cecile Kayirebwa yaba yiteguye kujyana ORINFOR mu nkiko.

Amakimbirane hagati ya Kayirebwa na ORINFOR bituruka ku buryo ibihangano bya Cecile bidahabwa agaciro kabyo na ORINFOR; nk’uko Eric Kayirebwa umuhungu wa Cecile Kayirebwa abivuga.

ORINFOR icuranga ibihangano bya Kayirebwa kandi nta masezerano bafitanye. Umuhungu wa Kayirebwa asanga bakwiriye kubanza kugirana amasezerano kuko ngo n’ubusanzwe amategeko mpuzamahanga y’ubuhanzi avuga ko mu gihe habayeho gukoresha umutungo mu by’ubwenge uwo ari wo wose, ari ngombwa ko habaho amasezerano hagati ya nyirawo n’ushaka kuwukoresha.

Cecile Kayirebwa n’umuhungu we Eric akaba ari na we ushinzwe kurengera umutungo wa nyina bagerageje kugaragaza ikibazo ariko ORINFOR ntigire icyo ibikoraho ahubwo ikaba yarahisemo guhagarika gucuranga ibihangano bya Cecile Kayirebwa; nk’uko ikirezi.com cyibitangaza.

Eric Kayirebwa yagize ati "Ikibazo twarakigaragaje kenshi ariko ORINFOR irabyirengagiza, Twaboherereje amabaruwa ariko barabyirengagiza. Ubu ni aho kwiyambaza amategeko kubera ko mu Rwanda hari amategeko arengera ibihangano by’umuhanzi igihe ikigo nka kiriya cyaba kitubahirije amategeko kandi ari inshingano zacyo».

Umwe mu banyamakuru ba ORINFOR utarashatse ko amazina ye amanyekana kubera impamvu z’umutekano we, avuga ko yakiriye ubutumwa bikaba ngombwa ko yubahiriza ibikubiyemo.

Ubwo butumwa bwagiraga buti : " Bjr, guhera uyu munsi ibihangano byose bya Kayirebwa Cécile mufite kuri Radiyo yanyu mubihagarike ntimuzongere kubicishaho ngo nta burenganzira yigeze aha ORINFOR, arashaka kutujyana mu nkiko".

Willy Rukundo, umuyobozi wa ORINFOR atangaza ko nta kibazo na gito ORINFOR ifitanye na Cecile Kayirebwa ariko akomeza avuga ko atari ngombwa ko bakomeza gukoresha ibihangano bya Cecile Kayirebwa.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Ndabona abantu bashaka ku vuga ko Kayirebwa n’umuhungu we bari mu makosa,ariko siko bimeze ahubwo bazi amategeko abarengera.Ahandi "fair use and copyright of inelletual property "bimaze imyaka isaga ikinyejana byubahirzwa.Twebwe i Rwanda byashyizweho 2009 uwasha kubisoma yareba Official Gazete no50bis,14Decmber2009.

JPIERRE yanditse ku itariki ya: 8-04-2012  →  Musubize

nubwo uyu musore yihuse kugaragaza ikibazo cya mama we, ahubwo yagombaga gusaba iyi radio gukorana amasezerano !ahubwo nabo bazayishyure kwamamaza ibihangano bya mama we niba aruko bagiye kubigenza ,mama we se yagomabaga kunyuza he ibihangano bye atabinyujije ku maradio ngo abaturage babimenye?

sekidende yanditse ku itariki ya: 6-04-2012  →  Musubize

UYU MUSORE YABUZE HANDI AKURA CASH KO ASHA KO NYINA ASZA YANDURANYA!! AHUBWO SE RADIO ZIDACURANZE INDIRIMBO Z’ABANYARWANDA HARI UWARI GUPFA AMENEYEKANYE!!

NGABO yanditse ku itariki ya: 6-04-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka