Inzibutso za Jenoside 4 zigiye gucungwa na UNESCO

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yasobanuriye abatuye Akarere ka Bugesera aho igeze isaba ko urwibutso rwa Nyamata rushyirwa mu bimenyetso ndangamurage by’isi.

Urwibutso rwa Nyamata ruri muzisabirwa gucungwa na UNESCO.
Urwibutso rwa Nyamata ruri muzisabirwa gucungwa na UNESCO.

Muri 2012, ni bwo inama y’abaminisitiri yateranye mu Rwanda, yemeza ko inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zashyirwa ku rwego rw’isi zikajya zicungwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Ku ikubitiro, inzibutso enye zirimo urwa Nyamata mu Karere ka Bugesera, urwa Murambi muri Nyamagabe, urwa Gisozi mu Mujyi wa Kigali n’urwa Bisesero muri Karongi ni zo zoherejwe muri UNESCO, nk’uko Butoto Jean, ushinzwe iki gikorwa muri CNLG, abivuga.

Avuga ko kuba zacungwa ku rwego rw’isi byatuma amahanga afasha u Rwanda kubungabunga amateka yo muri izo nzibutso, UNESCO igafasha mu guhugura abakozi bazo ndetse ikanakurikiranama imicungire yazo umunsi ku munsi.

Yagize ati “Binyuze muri izi nzibutso amahanga azadufasha kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside”.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko mu gihe Urwibutso rwa Nyamata ruzaba rwamaze gushyirwa ku rwego rw’isi, uzaba ari umwanya mwiza wo kumenyesha isi yose ibyabaye mu Rwanda, by’umwihariko mu karere kabo.

Butoto arasobanura bamwe mu baturage bo mu Bugesera uko inzibutso zizacungwa na UNESCO
Butoto arasobanura bamwe mu baturage bo mu Bugesera uko inzibutso zizacungwa na UNESCO

Odace Udahemuka, umwe muri bo, agira ati “ Ni inyungu kuri twe kuko amateka yacu azarenga imbibi zacu, maze abantu barusheho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse kandi izi nzibutso zizafatwa neza kurusha uko zari zifashwe”.

Biteganijwe ko izi nzibutso zose zizatangira gucungwa na UNESCO bitarenze muri Kamena 2018.

Kuva icyo gihe nta gikorwa kizaba cyemewe gukorerwa kuri izo nzibutso cyangwa hafi yazo.

Nta rwibutso cyangwa ikimenyetso ndangamurage u Rwanda rusanzwe rufite gicungwa na UNESCO, mu gihe ku isi habarurwa ibimenyetso ndangamurage n’inzibutso zicungwa na UNESCO 1,051.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se ko bibagiwe u RWA K I Z I G U R O muri GATSIBO.Ahahoze ari i MURAMBI benshi bakunze kwita ngo kwa GATETE. Ubwo wenda hari icyo bakurikije, ariko u RWA GISOZI ntabwo rururusha amateka. Yego buri rwose rufite amateka yarwo, ariko ndavuga amasomo zigenda zitanga ku byabaye, ibiriho n’ibizaza.

REKA DUTEGEREZE wenda narwo amaherezo bazarwibuka;

G yanditse ku itariki ya: 27-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka