Inzego zishinzwe ubuhinzi muri Afurika zirashakisha ahava igishoro
Abitabiriye inama yateraniye i Kigali yiga ku ishoramari mu bigo by’imari biciriritse, bari kuganira aho ishoramari mu buhinzi rishobora guturuka kugira ngo rifashe Afurika mu gutera imbere.
Kuri uyu wa mbere tariki 1 Kanama 2016, u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga y’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari biteza imbere ubuhinzi mu cyaro muri Afurika, Aziya na Pasifica
n’abafatanyabikorwa babyo (AFRACA).
Iyi nama yateguwe na Banki y’u Rwanda ishinzwe amajyambere (BRD) ihuje impuguke zirenga 200 mu bijyanye n’ubuhinzi, aho zurungurana ibitekerezo ku buryo bushya bwakoreshwa kugira ngo abahinzi barusheho gutanga umusaruro.
Umuyobozi nshingwabikorwa wa BRD, Alex Kanyankore yagize ati "Ubuhinzi ni bwo bw’ingenzi mu iterambere ry’abanyafurika no kubagaburira, ku bw’iyo mpamvu AFRACA n’abafatanyabikorwa bayo bagomba gushakisha no gusangira amakuru."
Umunyamabanga Mukuru wa AFRCA, Saleh Usman Gashua yagaragaje ibibazo biri mu buhinzi muri Afurika, birimo kubura kw’igishoro nyamara abaturage ngo bafite ubuta buhangije bwo guhungaho.
Ati ”Abanyafurika babarirwa hagati ya 60% na 70% batunze ubutaka bwabo mu buryo bwubahirije amategeko, ariko biratangaje kubona abaterenga 5% muri bo ari bo bashobora kububyaza umusaruro uhagije kuko ari bafite igishoro.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, ngo aya ni amahirwe akomeye cyane mu guhindura ubukungu bw’igihugu hashingiwe ku buhinzi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|