Inyungu babona kuri Pariki y’Ibirunga yatumye bayibungabunga

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyabihu bagiraga uruhare mu kwangiza Pariki y’Ibirunga, ni bo basigaye bayibungabunga kubera kugerwaho n’inyungu itanga.

Ibyumba by'amashuri bitandukanye byagiye byubakwa ahatandukanye na RDB hagamijwe guteza imbere abaturiye Pariki y'Ibirunga.
Ibyumba by’amashuri bitandukanye byagiye byubakwa ahatandukanye na RDB hagamijwe guteza imbere abaturiye Pariki y’Ibirunga.

Ni nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) gisigaye kibasangiza ku mutungo uva mu bukerarugendo, kibakorera ibikorwa bitandukanye bibateza imbere birimo amashuri.

Uwitwa Nizeye uyituriye avuga ko abenshi bumvaga ko inyungu ari ukujya gushakamo inka n’utundi tunyamaswa, bakibwira ko ubukerarugendo ari ubwa leta gusa nta ruhare babufitemo.

Agira ati “Ubungubu ibikomoka ku bukerarugendo bigera ku baturage, tubonamo inyungu zigaragara koko. Amashuri aragaragara, gutera inkunga kwa RDB biragaragara. Leta yazanyemo itandukaniro rikomeye cyane.”

RDB yagiye ibubakira bimwe mu bigega bibafasha kubona amazi.
RDB yagiye ibubakira bimwe mu bigega bibafasha kubona amazi.

Manirabaruta Charlotte nawe avuga ko mbere ubukerarugendo bwafatwaga nk’ubw’abanyamahanga bazana amadevize, akagirira akamaro leta gusa.

Manirabaruta avuga ko bitewe na 5% by’ibikomoka ku bukerarugendo RDB ibasangiza, bashoboye kubona amashuri, ibigega by’amazi no korozwa amatungo, bituma barushaho kwibona mu bukerarugendo.

Kuri ubu biyemeje gukumira ba rushimusi n’abandi bakwangiza parike, kandi bakazakomeza kuba ijisho mu kubungabunga parike, bakumira uwayangiza wese.

Kaliza Belise umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, ashimira abaturage ku buryo bazamuye imyumvire mu bukerarugendo no kubungabunga amapariki.

Umuyobozi w'ubukerarugendo muri RDB Kaliza Belise, ashimira abaturage bahinduye imyumvire bakaba babafasha kubungabunga Pariki y'Ibirunga no mu bindi bikorwa by'ubukerarugendo.
Umuyobozi w’ubukerarugendo muri RDB Kaliza Belise, ashimira abaturage bahinduye imyumvire bakaba babafasha kubungabunga Pariki y’Ibirunga no mu bindi bikorwa by’ubukerarugendo.

Ati “Hari byinshi abaturage bakora. Nibo badufasha gusana urukuta twakoze iyo tugize nk’ibyago rugasenyuka. N’inyamaswa iyo zivuye muri Parike badufasha hamwe n’inzego z’umutekano kuzisubizayo. Imyumviye yarahindutse kandi iracyakomeza guhinduka.”

Uyu mwaka hatashywe ibigo by’amashuri bitatu bifasha abaturage harimo ikigo cya Gatebe hafi ya Pariki y’Akagera, icya Kanyove hafi ya Pariki y’Ibirunga n’icya Gisakura kiri hafi ya Pariki ya Nyungwe. Byakozwe hitegura igikorwa cyo kwita izina ingagi kizabera i Musanze tariki 2 Nzeri 2016.

RDB ivuga ko ibikorwa byo gusangiza abaturage umutungo ukomoka ku bukerarugendo bimaze gutwara agera kuri miliyari 1,6Frw kuva byatangira gukorwa muri 2006.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka