Inkomoko y’amapantaro acikaguritse azwi nka “Déchiré”

Amapantaro y’amakoboyi acikaguritse azwi nka “Déchiré” yambarwa n’abantu batandukanye mu Rwanda, nyamara abenshi batanazi inkomoko yayo n’impamvu aba acikaguritse.

Abahanzi n'ibyamamare bahangisjije kwambara amapantaro acikaguritse,“Déchiré”. Aba ni Urban Boys.
Abahanzi n’ibyamamare bahangisjije kwambara amapantaro acikaguritse,“Déchiré”. Aba ni Urban Boys.

Urubyiruko n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda n’ahandi ku isi, ni bo baharaye kwambara ayo mapantaro usanga acitse ku mavi, ku bibero, ku mirundi n’ahandi. Aza mu mabara atandukanye arimo ubururu, umukara n’umweru.

Umuririmbyi w’Umunyarwanda, Christopher, agira ati “Bigezweho kwambara imyenda icitse kandi burya ndi uw’ubu! Utabyumva nyine yaba ari uko atari uw’ubu…ntabwo nzi ahantu byavuye ariko ntabwo bisa nabi! Bisa neza ku buryo nanjye byanteye kwifuza kubyambara.”

Ubusanzwe ayo mapantaro acikaguritse yatangiye kugaragara mu myaka ya 1970. Icyo gihe amakoboyi yambarwaga n’abantu bakora imirimo y’ingufu, mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nubwo bambara “Déchiré”, abenshi ngo ntibaba bazi inkomoko yazo.
Nubwo bambara “Déchiré”, abenshi ngo ntibaba bazi inkomoko yazo.

Kubera kuyambara kenshi n’ubukene bwo kubura amafaranga yo kugura ayandi, byatumaga ba nyirayo bakomeza kuyambara kugeza igihe abacikiyeho.

Ibitangazamakuru nka GQ na Vogue byanditse ko muri iyo myaka, muri Amerika, imyambaro yatangaga ubutumwa bitewe n’uyambaye. Ni iyo mpamvu ngo hari abifashishije kwambara amapantaro acitse bagaragaza ibyiyumviro byabo kuri politiki n’iyobokama.

Hagaragaye amatsinda y’abantu cyane cyane ay’urubyiruko yambaraga amakoboyi aciye ku mavi n’ahandi. Ni bo ubwabo ngo bayiciraga, bigumura ku matwara yari ari mu gihugu icyo gihe.

Muri iyo myaka kandi, ngo abaririmbyi b’ibyamamare mu njyana yari igezweho yitwa Rock and Roll na bo batangiye kwambara “Déchiré”.

Beyonce na we akunda kwambara “Déchiré”.
Beyonce na we akunda kwambara “Déchiré”.

Kubera uburyo ibyo byamamara byari bikunzwe, ngo abakora ibijyanye n’imideli n’imyambarire ni bwo batangiye gukora amapantalo y’amakoboyi acikaguritse kuko babonaga akunzwe.

Uko imyaka yashiraga ni na ko ayo mapantalo yakwirakwiraga henshi. Ibyamamare ndetse n’urubyiruko rutangira kuyagura ku isoko, abenshi mu bayambara bashaka kwigana ibyamamare bakunda.

Amakoboyi ya “Déchiré” yakomeje kwigarurira imitima ya benshi ku buryo ngo nko mu myaka ya 2010, yafashwe nk’ikimenyetso cyo kwambara neza. Maze inganda zikomeza kuyakora, asakara henshi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ndifuza ko mwadukorera ubushakashatsi,mukatumenyera impamvu abantu babona ko kwambara costume urugero nko mu birori,mu name,mu rusengero,babona ko Ari byo bifite agaciro kurusha Indi myambaro!

Venust yanditse ku itariki ya: 14-07-2021  →  Musubize

Déchiré jyewe zadutse muri 1970 ndi mukuru. Zambawe n’abana bo mu miryango ikize, nk’ikimenyetso cyo kwifatanya n’abakene. Byatangiriye Los Angeles, buhoro buhoro bigenda bikwira iyi mijyi ya USA kubera ibyamamare byatangiye kuzambara. Si umwambaro wo kurmbana. Ni umwambaro w’abarakare, barwanyaga ubusumbane bukabije hagati y’abakire n’abakene. Abakobwa bamwe bawukundira ko bituma berekana cm nkeya z’umubiri wabo (ibibero) bigakurura abagabo. Ni umwenda wuzuyemo messsages za politiki nyinshi.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

rwose ntabwo nakanga kuyambara ariko ugomba kwambara ibintu uzi aho cyavuye.ubwo se ari imyenda y’abarozi

Alias yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

ubworero bajye bahitamo kwambara imyenda ishaje.Tugerageze kwiyambika neza bizatuma tugaragara neza murakoze.

Leo patrick yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Oya erega kuba bimeze kuriya muri fashion ntibivuze ko atari byiza kandintakintu kitagira inkomoko kuko no mu bufransa kera abakire bambaraga amakabutura nne siko biri biriya ntibivuze ko ataari umwenda ahubwo nibisanzwe. kuko ugiye gusobanura ibintu byose wasanga twarataye umutwe twese.

Mark yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

dechire si umwenda umuntu wiyubashye yakwambara.tugomba kwihesha agaciro uri byose!!

Maurice yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Ubutaha mu zatubwire n’aho regeza yaturutse.
Usanga urubyiruko rubiharaye cyane, abahanzi, kandi nakera byigeze kugacishaho.

MURAKOZE.

GGG yanditse ku itariki ya: 11-09-2016  →  Musubize

murakoze kudusobanurira. muzabicishe no kuri Rado ab’ubu bamenye ko nta mwambaro urimo.

marimar yanditse ku itariki ya: 8-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka