Inkeragutabara zigiye gukemura ibibazo by’ubuhinzi

Ibitagendaga neza mu buhinzi ku mbuto n’ifumbire bigiye guhinduka kubera ubufatanye bw’ubuyobozi, inkeragutabara, abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abahinzi mu Karere ka Nyagatare.

Lt col Muberuka n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu.
Lt col Muberuka n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu.

Byagarutsweho kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama 2016, mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare, urwego rw’inkeragutabara, abashinzwe ubuhinzi mu mirenge, abacuruzi b’inyongeramusaruro n’amakoperative y’abahinzi.

Lt Col Celestin Muberuka ukuriye inkeragutabara mu karere ka Nyagatare yavuze ko baje kunganira ubuyobozi gukemura ibibazo biri mu buhinzi.

Yagize ati “Umutekano ukomeye ubu ni uguhangana n’inzara. Tugiye gufatanya dukemure ibibazo by’inyongeramusaruro kuko hari abaturage batayibonaga kubera imikorere mibi y’abacuruzi bayo.”

Kayitare Didas umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, yavuze ko uburyo inyongeramusaruro yageraga ku muhinzi bwahindutseho gato.

Bamwe mu bitabiriye inama ku buhinzi.
Bamwe mu bitabiriye inama ku buhinzi.

Igihembwe cy’ihinga A 2017, umucuruzi w’inyongeramusaruro ngo azajya ayigezwaho na kompani APTC (Agropressing Trust Cooperation Ltd) y’inkeragutabara aho kuba umcuruzi uyikura mu mahanga.

Kayitare Dias avuga ko ikigamijwe ari ukunoza imikorere no guhindura ibitagendaga neza bityo imbuto n’ifumbire bitujuje ubuziranenge bicike.

Ati “Hari aho byakorwaga nabi, ifumbire cyangwa imbuto bikaba bitujuje ubuziranenge. Ubu inkeragutabara zizajya zibanze zibigenzure bigere ku muhinzi ari nta makemwa.”

Ubu uhagarariye inkeragutabara mu mudugudu, umukangurambaga w’ubuhinzi n’umukuru w’umudugudu barimo gukora urutonde rw’abazahabwa nkunganire.

Nkunzwenimana Jean d’amascene umuyobozi wa koperative COTEBARU, avuga ko ubundi hari abatindaga guhabwa inyongeramusaruro bitewe n’urutonde rwakozwe nabi.

Kuba ruzajya rukorwa n’abantu batatu, bizatuma ibyagarukaga ku mudugudu bivuye ku mucuruzi w’inyongeramusaruro kubera amakosa arimo bitazongera kubaho.

Ati “Ni inyungu ku muhinzi kuko ubundi urutonde rwakorwaga n’umuntu umwe yagira icyo yibeshyaho bikazagaruka gukosorwa bivuye mu mucuruzi w’inyongeramusaruro, umuhinzi agakererwa ihinga. Ubu ntibizongera rwose.”

Bandiko Frank umucuruzi w’inyongeramusaruro, avuga ko ubu bufatanye bw’inzego zitandukanye buzatuma nabo bacuruza byinshi. Ariko na none ngo uburyo butanoze mu bucuruzi bw’inyongeramusaruro bugiye gucika.

Akarere ka Nyagatare gateganya hegitari 37.050 zizahingwaho ibihingwa bitanu byatoranijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka