Inka zisaga ibihumbi 30 bahawe ngo zabateje imbere

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko kuva gahunda ya Girinka yatangira hamaze gutangwa inka zisaga ibihumbi 30 mu Turere 5 tuyigize.

Nubwo bamaze gutanga inka 37704 ariko ngo urugendo ruracyakomeza kuko bafite umuhigo wo kuzarangiza umwaka wa 2017 bamaze gutanga muri gahunda ya Giri’inka, inka ku miryango yose itishoboye.

Inka yahawe imaze kubyara 6 ku buryo uretse iyo yazituye izindi nyana azibonamo ibihumbi 200
Inka yahawe imaze kubyara 6 ku buryo uretse iyo yazituye izindi nyana azibonamo ibihumbi 200

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, avuga ko uyu mwaka mu Turere dutanu tugize iyi ntara, muri gahunda ya Gir’inka bashoboye gutanga inka ibihumbi 4, ariko ngo urugendo ruracyakomeza kuko 2017 izajya kurangira abatishoboye bose barorojwe muri gahunda ya Gir’inka.

Ati “Muri rusange rero mu Ntara y’Amajyaruguru kuva iyi gahunda yatangira, tumaze gutanga inka zigera 37704 zimaze gutangwa muri gahunda ya gir’inka, kandi urugendo ruracyakomeza kuko twifuza ko muri 2017 yarangira inka zose ziteganyijwe gutangwa ku miryango ikennye zose zaba zatanzwe birumvikana ko atari inzira yoroshe ariko nanone birashoboka ukurikije aho tuvuye ”.

Bamwe mu baturage bo muri iyi Ntara bahawe inka muri gahunda ya Girinka basobanura ko mbere bari babayemo mu buzima bukomeye kuko uretse kuba batarashoboraga kubona amata ngo n’ifumbire kuyibona ntibyaboroheraga ari na byo byatumaga bahora mu bukene bitandukanye nuko basigaye bameze nyuma yo korozwa.

Ngezahoguhora Marc n’umuhinzi mworozi w’intangarugero mu murenge wa Gakenke,avuga ko byose abikesha inka yahawe muri gahunda ya Girinka.

Ati “Ntarabona inka njyewe ntabwo nahingaga ngo neze, nka buno mfite urutoki ariko urwo rutoki nta fumbire nabonaga ku buryo ntezaga igitoki ahubwo nahoraga ku isoko ndi kugura ku maseri, ariko nkurikije iyi gahunda ya Girinka icyo yamariye ubu mfite urutoki rw’intangarugero ku buryo icyo gihe nezaga nk’agatoki bakampa nk’ibihumbi 2 ariko ubu nsigaye neza igitoki bakampa nk’ibihumbi 8”.

Kuva gahunda ya Girinka yatangira muri 2006, inka zatanzwe zimaze guhindura ubuzima bwa benshi mu Ntara y’Amajyaruguru babikesha kubona amata hamwe n’ifumbire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka