Imicungire y’ibimina bya mituweri irakemangwa
Ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru burasaba abanyamuryango kugira uruhare mu kugenzura imikorere n’imicungire y’ibimina bya mituweri.
Babivugira ko ngo hari bamwe mu bashinzwe gucunga amafaranga abaturage bashyiraho bakayirira aho kuyageza muri Mituweri.
Mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru yateranye ku wa 28 Kanama 2016, Umuyobozi wayo mu karere, Francois Habitegeko, akaba yasabye abanyamuryango mu kubikurikirana.
Yagize ati ”Ndasaba rwose abayobozi b’umuryango ku nzego zitandukanye, ibi bimina na byo tubigiremo uruhare, cyane cyane tureba uburyo bicunzwe.”
Asaba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kugira uruhare mu gukurikirana abagize uruhare mu kunyereza no gukoresha nabi amafaranga abaturage bashyize mu bimina akagaruzwa, kandi bakanagira uruhare mu gukumira ko byakongera kubaho.
Ati ”Ikindi ni ukugira uruhare mu gukurikirana amafaranga yanyerejwe akagaruzwa, kuko hari aho byagiye bigaragara ko abantu bagiye bayakoresha nabi kandi tugakumira ko byakongera kubaho”.
Nubwo ubuyobozi bw’umuryango nta kimina bwigeze butunga urutoki kuba gikora nabi, hari bamwe mu banyamuryango biyemerera ko mu bimina hagiye habaho kunyereza amafaranga.
Rumwe mu ngero batanga ni mu Mudugudu wa Bukinga, Akagari ka Shororo ho mu Murenge wa Busanze.
Nzirumbanje Innocent, Umukuru w’uwo mudugudu, agira ati ”Mu kugenzura twaje gusanga umuyobozi w’ikimina yari yarigurije amafaranga ibihumbi 4, ariko nyuma yaje guhita ayagarura”.
Bamwe mu banyamuryango ariko bavuga ko nyuma y’aho bigaragariye ko hari imicungire mibi muri ibi bimina ngo bahise babihagurukira, ku buryo ubu hari aho byatangiye gukosoka.
Jean Bosco Kabanda, wo mu Murenge wa Cyahinda, agira ati ”Ibyo bintu twarabikosoye, ubu amafaranga abaturage barayatanga tugahita tuyohereza muri RSSB ako kanya, umuturage wujuje imisanzu agahita ahabwa mituweri agatangira kwivuza”.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ark ngo nyakubahwa yavuzeko umuntu ufite amafaranga ,ajye yishyura atarindiriye abumuryango bose.?
Strict laws should be set for those who misuse money for health services