Ikoranabuhanga mu mashuri rigiye kongererwa imbaraga

Abarimu barenga 150 bo muri Huye bahuguwe ku gukora porogaramu za mudasobwa, (code and programming), bavuga ko bizagirira akamaro abanyeshuri.

barimu bo mu karere ka Huye bahuguwe ngo nabo bazahugure abanyeshuri
barimu bo mu karere ka Huye bahuguwe ngo nabo bazahugure abanyeshuri

Abazahugurwa ni abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, mu cyumweru cyateguwe n’umushinga Africa Smart Code week, guhera tariki 15 Ukwakira 2016 kugeza kuya 23 Ukwakira 2016

Kuba aya mahugurwa azagirira abanyeshuri akamaro byemezwa na Kayitana Issa Kevin, umuyobozi wa G.S.Kotana umwe mu bahuguwe.

Yagize ati “Umwana n’aho yaba atararangiza amashuri, ashobora kwikorera porogaramu yayigurisha ikamufasha kwirihira n’amashuri.”

Aphrodis Mutangana, uhagarariye Africa Smart Code week mu Rwanda, asobanura ko bizafasha abana gukura babasha kwifashisha mudasobwa, mu mikorere ya buri munsi.

Ati “iyi porogaramu ishobora kubafasha gukora amafirime y’ibishushanyo, (dessins animés), gukora imbuga za interinete, n’ibindi.”

Mu Rwanda, iyi gahunda izakorerwa mu mujyi wa Kigali no mu Turere twa Muhanga, Huye, Rwamagana na Nyamasheke.

Biteganyijwe ko muri rusange muri Afurika hazahugurwa abana ibihumbi 150 baturuka mu bihugu 30.

Aya mahugurwa yatewe inkunga na sosiyete icuruza mudasobwa za Positivo (Africa Smart Investment Distributor), umushinga Africa Smart Code week.

Ishyirahamwe ry’ababyeyi bagamije guteza imbere uburezi no guhugura (APEF), nabo batanze ishuri ryo kwigiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyo, ariko mutubarize abiga muri kaminuza za technic izo batwemereye aho zaheze.

Olivier yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza ahubwo nikwire mu Gihugu hose.
Murakoze

Jean yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka