Ikibuga cy’indege cya Kanombe ni icya gatatu mu byihuta mu iterambere

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe ni icya gatatu muri Afurika kiganwa n’abagenzi benshi kubera inama zikomeye zibera mu Rwanda.

Uko ubona ikibuga cy'indege cya Kanombe ukirebeye mu kirere
Uko ubona ikibuga cy’indege cya Kanombe ukirebeye mu kirere

Kiza ku mwanya wa gatatu muri Afurika nyuma ya Jomo Kenyatta cyo muri Kenya na Kilimanjaro cyo muri Tanzaniya.

Ubushakashatsi bwakozwe na sosiyete yo muri Esipanyi (Espagne) yitwa “Forward Keys”, bugaragaza ko abagenzi bagana cyangwa bateganya kuza mu Rwanda banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kanombe baziyongera.

Iyi Sosiyete igaragaza ko umubare w’abagana ibibuga by’indege by’Afurika y’Iburasizuba n’ubushobozi bwo kubakira wazamutse ku gipimo cya 11.2%, ugereranyije no mu mwaka wa 2015. Bigaterwa ahanini n’uko ibihugu byo mu majyaruguru y’Afurika bifite ibibazo by’umutekano muke; nkuko umuyobozi nshingwabikorwa wa Forward Keys, Olivier Jager abisobanura.

Agira ati “Dufite Afurika ebyiri, iy’Amajyaruguru ifite ibibazo by’umutekano muke n’iterabwoba , ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara bimaze kubicaho aho Ethiopia yazamutse ku gipimo cya 9.6%, Tanzaniya 10.6%, Mauritius 11.6%, Kenya 14.9% na Afurika y’Epfo iri kuri 11.4%.”

Yakomeje avuga ko urebye uko ibintu bihagaze uyu munsi, hari icyizere cy’uko uwo muvuduko w’abagana ibibuga by’indege n’ubushobozi bwo kubakira bizakomeza gutera imbere mu mezi make asigaye ngo umwaka wa 2016 ngo urangire.

Imibare ikusanywa n’ibigo mpuzamahanga bigurisha amatike y’indege ishimangira ko izamuka ry’umubare w’abagenzi baga muri Afurika y’Iburasirazuba, kugeza mu mpera za 2016, uzazamuka ku gipimo cya 17.3%.

Ukurikije ingendo z’indege zakozwe mu mezi ane ya nyuma ya 2015 na 2016 mu Karere k’Afurika y’Ibusirazuba, Ikibuga cya Nairobi cyazamutse ku bipimo bya 0% na 2%, Kilimanjaro kuri 6% na 14% na ho Kanombe 13% na 5%.

Ukwiyongera kw’abagenzi baza mu Rwanda byatewe n’uko u Rwanda rwongereye imbaraga mu kwakira inama zikomeye rushyiraho n’ibikorwaremezo.

Hubatswe inzu y’inama iri ku rwego mpuzamahanga, Kigali Convention Center (KCC), kuvugurura Ikibuga cy’Indege cya Kanombe ndetse hubakwa amahoteli akomeye nka Radisson Blu, Marriot hotel n’izindi.

Kubera ibyo bikorwaremezo byubatswe mu mwaka wa 2016, u Rwanda rwakiriye inama zikomeye zirimo Inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, inama y’ishoramari (Global investment Summit) n’inama zikomeye z’ubuhinzi nka “FARA”.

Ibi byitezweho ko bizakomeza mu gihe u Rwanda rwabonye umushoramari w’umunya-Portugal uzubaka ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera ku kayabo ka miliyoni zisaga 800 z’amadolari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka