Ikibazo cy’impunzi kigomba gushakirwa umuti ku buryo buhoraho - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame aributsa ibihugu bikomeye ko ikibazo cy’impunzi n’abimukira kitagomba guhabwa agaciro gusa ari uko cyageze kuri ibyo bihugu.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bakuru b'ibihugu na guverinoma bitabiriye inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye
Perezida Kagame ageza ijambo ku bakuru b’ibihugu na guverinoma bitabiriye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ibihugu na guverinoma bitabiriye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i New York, ku wa Kane tariki ya 22 Nzeli 2016.

Perezida Kagame agira ati “Inshingano zacu zo guharanira uburenganzira n’imibereho myiza by’impunzi n’abimukira bigomba kurangwa n’ubufatanye. Iki kibazo kigomba gushakirwa umuti ku buryo buhoraho kandi hakabaho no kwifatanya n’abari mu kaga igihe cyose. Ntabwo kizaba ikibazo gusa kuko ibihugu bikize byatangiye guhura n’icyo kibazo.”

Ibihugu by’Iburayi by’umwihariko bifite ikibazo cy’impunzi ziva mu bihugu by’Iburayi bw’Uburasizuba na Aziya biri mu ntambara. Siriya (Syria) ikaza ku isonga mu kugira impunzi nyinshi zishakira ubuhungiro mu Burayi.

Usanga ibihugu by’Uburayi bitabivugaho rumwe, bimwe bishaka kubakira mu gihe ibindi bitabikozwa. Perezida Kagame ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gukora inshingano zarwo zo kwakira no kwita ku mpunzi.

Mu Rwanda ubu habarurwa impunzi zigera ku bihumbi 164 na 561. Impunzi z’Abarundi ni ibihumbi 81 na 247 iz’Abanye-Kongo zisaga ibihumbi 74.

Perezida Kagame agaragaza ko u Rwanda ruhereye ku masomo rwakuye ku bihe byahise, hakabayeho ubushake bufatika bw’ibihugu, bigashyira imbere ya byose imibereho myiza y’abaturage. Ibyo byatuma bigera kuri byinshi kandi byiza.

Mu ijambo rye kandi yagarutse kuri politiki idaheza abari n’abategarugori. Yavuze ko abagore badahawe amahirwe yo gukoresha ubushobozi bwabo abagabo na bo ntacyo bageraho.

Mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2012 rigaragaza abagore babarirwa muri 52 %, bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kuva mu buhinzi kugeza mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

Igihugu cy’u Rwanda kikaba ari cyo gihugu gifite umubare munini w’abagore bari mu Nteko ishingamateko, bangana na 63.9%.

Kubera gushyigikira iterambere ry’abagore, Perezida Paul Kagame akaba ari umwe muri ba mbasaderi ba UN muri gahunda yiswe “HeforShe”, igamije gushyigikira iterambere ry’umugore.

Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku isonga mu mu kugira umubare munini ku isi w’abashyigikiye iyo gahunda, aho abarenga ibihumbi 155 bamaze gusinya bemeza ko bayishyigikiye.

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyakubahwa Paul Kagame Nintore, Numukoranabushake, Arashaka Ko Afrika Nayo Yaba Umugabane Wifashije Tukareka Gukomeza Gutegeramaboka Abadukubita Intoki Bakabona Kuduha. Dufatane Urunana Nkabanyafurika, Turwanye Umuco Wo Kudahana Bityo Nubuhunzi Buzacika Burundu Muri Afrika Yacu. Ushaka Kuba Impunyi Nuko Atigeze Ahura Nubuhunzi. Twiyubakire Igihugu Nitwunga Ubumwe Tuziyubakira Numu Gabane Wacu Mwiza W’Afrika.

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 24-09-2016  →  Musubize

president w’urwanda paul kagame numugabo pe knd imana ikomeze kumuha ubwenge,

kurico kibazo cimpuzi ndagirango musabe yokagira imana nadufashe congo tugeze ahabi ubwoko bwa banyamurenge nabanyamasisi turi mukaga gakomeye aho abantu bakomeje kwicwa nogufungwa bazira ubwoko cg uko baremwe urwanda nigihugu tuvuga ururimi rumwe tuciyumva cn kurusha ibindi ndore ico batuziza congo ngo turabanyarwanda! nyakubahwa nagire ico yavuga kuri co kibazo byibuze namahanga azahaguruka hamwe nurwanda twizeye turebeko natwe twobona uburenga nzira bwacu. ndamushimiye cn kubwokwita kumpuzi ziri murwanda imana ikomeze imurinde knd turamushigikiye muri byose nomubyo avuga byose nibyagacira kuba nya frica

merci nshizirungu yanditse ku itariki ya: 23-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka