Ikibazo cy’ibibuga ngo gituma badatera imbere mu mikino n’imyidagaduro

Urubyiruko rw’I Nyabihu ngo rubangamiwe no kutagira ibibuga byatuma rwidagadura uko bikwiye rukaba rwanatera imbere mu mikino n’imyidagaduro.

Mugisha Thacien umwe mu rubyiruko waganiriye na Kigali Today yagize ati “akenshi hari igihe batubwira bati twishyire hamwe nk’urubyiruko tukabikora, ukazajya kubona biheze mu magambo ngo tuzabafasha tuzabafasha, nk’ubu twishyize hamwe baduhereza imipira ngo tujye gukina, imipira twarayiryamishije kubera kubura ibibuga.”

Ikibuga cya Bigogwe n'icya Rambura ku ishuri nibyo bipfa gukinirwaho i Nyabihu ariko nabyo si byiza ku buryo byujuje ibisabwa
Ikibuga cya Bigogwe n’icya Rambura ku ishuri nibyo bipfa gukinirwaho i Nyabihu ariko nabyo si byiza ku buryo byujuje ibisabwa

Kamana we agira ati “icyo kibazo cyo kirahari, iyo dushatse gukina hari abantu baba bafite nk’imirima batahinze, tukirohamo tugakina ubwo isaha n’isaha nawe yaza akatwirukana nyine bikagenda gutyo.”

Urubyiruko rugakomeza ruvuga ko kimwe mu byo runenga mu karere ka Nyabihu ari uburyo aka karere kadafite ibibuga n’icyo kacungiragaho kiri hafi y’akarere kikaba cyaribasiwe n’ibiza biracyangiza.

Urubyiruko rugasaba ko nibura akarere kakora uko gashoboye kagateza imbere imyidagaduro n’imikino gashakira urubyiruko ibibuga byatuma babasha gukina bakazamura impano zabo ntibakomeze kudindira.

Urubyiruko ruvuga ko ruhangayikishijwe no kutagira ibibuga
Urubyiruko ruvuga ko ruhangayikishijwe no kutagira ibibuga

Urubyiruko kandi runasaba Minisiteri y’umuco na Sport ko yagira icyo ifasha mu gukemura iki kibazo.

Ngo barasaba Ministeri ya Siporo n'Umuco ko yabafasha kubona ibibuga
Ngo barasaba Ministeri ya Siporo n’Umuco ko yabafasha kubona ibibuga

Ku ruhande rw’akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste avuga ko iki kibazo cy’ibibuga gihari kandi kikaba ari ikibazo gikomeye.

Agira ati “Ni ikibazo dufite mu karere kose giterwa ahanini n’imiterere y’akarere, igice kimwe ni amakoro, ikindi ni imisozi, usanga kubona aho ushyira ikibuga ubwabyo bitoroshye. Usibye n’abana, n’abantu bakuru bakeneye aho kwidagadurira.”

Yakomeje agira ati “Buhoro buhoro uko tugenda tubyinjiramo dutekereza uburyo byakemurwamo,turabona bizajyenda bikemuka hagashakwa ibibuga ku buryo muri buri murenge nibura haboneka ikibuga cyo kwidagaduriramo.”

Ku birebana n’ikibuga cyahoze hafi y’akarere cyangijwe n’ibiza Mayor Uwanzwenuwe avuga ko hari uburyo burambye bwo gukemura iki kibazo, aho kuri we asanga ari ikibazo gikomereye akarere kubera cyangizwa n’amazi aturuka mu birunga.

Gusa ngo babivuganyeho n’inzego zishinzwe imicungire y’imihanda kuko amazi acyangiza anangiza n’umuhanda Musanze-Rubavu. Ngo batangaje ko ngo hari uburyo ayo mazi azafatwa akayoborwa atangije, akaba asanga kizaba kimwe mu bisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka