Ifiriti y’Uruganda rw’Ibirayi rwa Nyabihu ku isoko

Nyuma y’amezi asaga ane Uruganda rw’Ibirayi rwa “Nyabihu Potato Company” ruhagaze kubwo kubura ambalaje rupfunyikamo ibyakozwe rwongeye gufungura imiryago.

Uruganda rutunganya ibirayi muri Nyabihu rwongeye gufungura imiryango.
Uruganda rutunganya ibirayi muri Nyabihu rwongeye gufungura imiryango.

Hakizimana Evariste uruyobora, avuga ko kuva muri Werurwe 2016 rugitangira rwahise ruhagarara gukora bitewe n’ikibazo cya Amballage zabugenewe zo gupfunyika ibyo rukora, zemewe n’ikigo gishinzwe ubuziranenge, RBS, ndetse na REMA, ishinzwe ibidukikije.

Mu ntangiriro za Kanama 2016, uruganda rwongeye gusubukura imirimo kuko ikibazo cya cyari cyakemutse.

Hakizimana agira ati “Twashatse ku isoko ry’imbere mu gihugu tubura campany n’imwe ishobora kuzikora, tubona uruganda mu Buholandi rushobora kuzikora kuko bisaba ko ziba zujuje ubuziranenge.”

Ibyiciro ibirayi bicamo kugeza bigeze aho bipakirirwa.
Ibyiciro ibirayi bicamo kugeza bigeze aho bipakirirwa.

Urwo ruganda ngo rwabahaye igihe cy’amezi abiri ngo rube rwazikoze mu buryo bwifuzwa zisohorwe.

Akomeza avuga ko zabonetse mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2016 bituma batangira mu ntangiriro za Kanama 2016.

Ati “Izo twatumije zirahagije zishobora gukora mu gihe cy’amezi ane. Zari zifite uburebure bwa kirometero 20. Ni nyinshi.”

Iyo bimaze gusohoka mu mashini bihita bishyirwa mu yindi ipakira muri amballage.
Iyo bimaze gusohoka mu mashini bihita bishyirwa mu yindi ipakira muri amballage.

Yongeraho ko bazajya baba bafite ibihunitse byamara amezi abiri ku buryo nta cyuho cya amaballage cyabaho. Ngo ntibizajya binarushya kuko imirimo y’ibanze yarangiye, ku buryo zizajya zihita zisohorwa mu mashini zishyirwa mu ndege zikazanwa.

Nubwo uru ruganda rwongeye gukora, umusaruro w’ibirayi rutunganya ngo uracyari mucye kuko rutunganya ibyitwa Kinigi. Kuri ubu bikaba bikurwa ahitwa Kintobo muri Nyabihu.

Agapaki ka 100gr karanguzwa 1,000FRW.
Agapaki ka 100gr karanguzwa 1,000FRW.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 9 ku munsi ariko ubu rutunganya ibiro bibarirwa muri 500 ku munsi bitewe no kubura ibirayi, ku buryo kuri ubu babikura mu bahinzi ku mafaranga 300 ku kilo.

Rutangiranye abakozi 20 ngo baziyongera uko ruzagenda rukora. Rutunganya ibirayi ku buryo butandukanye ariko rugakora by’umwihariko ifiriti z’amoko atandakanye “Chips”.

Nubwo agapaki kamwe ka 100gr kagura amafaranga 1,000, Umuyobozi warwo avuga ko batazabura abaguzi kuko hari n’abamaze gusaba kubahagararira i Goma, i Rubavu, i Kigali n’ahandi.

Amballage zifashishwa mu gufunga ibyatunganyijwe ngo uruganda rwazitumije ku bwinshi.
Amballage zifashishwa mu gufunga ibyatunganyijwe ngo uruganda rwazitumije ku bwinshi.

Uruganda rw’Ibirayi rwa Nyabihu rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

muzakoreshe níbijumba níbitoki kuko ahandi barabikora kandi byo umusaruro urahari. Muzarebe abo mugirananabo amasezerano babihinga

kalisa yanditse ku itariki ya: 22-08-2016  →  Musubize

Wow that you Rwandans for this great achievement. mukomereze aho naziriya amballage nazo turzikorere, abakora plastics please mugerageze aya mafaranga atongera gusohoka. abahinzi b’ibirayi igisubizo cyanyu cyabonetse. mwongere umusaruro uruganda rukore turusheho gutera imbere. Nabatabyemera ibikorwa bizabemeza.

Jado yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka