Huye: Umugabo yasanzwe muri Motel yapfuye

Umurambo w’umugabo witwa Seruzamba Jean Pierre wasanzwe mu icumbi rya New Motel Gratia Ltd iherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.

New Motel Gratia Seruramba yaguyemo.
New Motel Gratia Seruramba yaguyemo.

Umurambo w’uyu mugabo watahuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Kanama 2016, ariko ngo yinjiye muri iyi Motel ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Ubuyobozi bwa New Motel Gratia Ltd buvuga ko Seruzamba akomoka mu Karere ka Nyagatare, akaba yari asanzwe ari umukiriya wabo kuko yakundaga kuhacumbika ava cyangwa ajya i Nyaruguru aho yakoreraga imirimo y’ubwubatsi.

Umuyobozi wa New Motel Gratia Ltd, Nsengimana Hassan, yatangaje ko Seruzamba yinjiye ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize afata icyumba, bukeye babura urufunguzo ngo bamukorere isuku, bibwira ko yarutahanye, bategereza ko azagaruka ku wa mbere ariko ntibamubona.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ngo ni bwo bahamagaye terefoni ye igendanwa maze batungurwa no kumva isonera mu cyumba, bahita batabaza Polisi bafunguye basanga yaraguye mu bwogero bw’icyumba yararagamo.

Nsengimana avuga ko uyu mukiriya wabo ashobora kuba yarapfuye akinjiramo kuko umubiri we wari watangiye kwangirika.

Ikindi cyavuzwe ni uko yari yavuye amaraso menshi mu mazuru, bikekwa ko yakubise umutwe ku rukuta.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akaba anakuriye Ubugenzacyaha, CIP Andre Hakizimana, yavuze ko Polisi igikora iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye uru rupfu.

Gusa CIP Hakizimana yavuze ko mu makuru Polisi ifite, nta muntu waba yaraciye urugi ngo yice Seruzamba kuko ngo basanze urugi rugikingiye imbere.

Asaba abaturage kudakuka umutima kuko ngo impfu nk’izi z’abantu bagwa mu nzu zicumbikira abantu zidakunze kugaragara mu Ntara y’Amajyepfo.

Umurambo wa Seruzamba wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kugira ngo ukorerwe isuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka