Hari abitwaza ubukene bakanga kwishyura imitungo bangije muri Jenoside

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Gisagara batarishyurwa imitungo yangijwe barasaba kwishyurwa, abafite ibyo babagomba bakareka kwitwaza ubukene.

Rutaburingoga Jerome, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, asezeranya kurangiza imanza za Gacaca mu mwaka umwe.
Rutaburingoga Jerome, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, asezeranya kurangiza imanza za Gacaca mu mwaka umwe.

Aba baturage bagomba kwishyurwa imitungo bavuga ko kugeza ubu bamwe mu bagomba kubishyura bitwaza ubukene ntibabishyure nyamara ngo hari n’ubwo biba ari ukwanga kwishyura gusa kandi bafite ubushobozi.

Rukeratabaro Marc, wo mu Murenge wa Kansi, ati “Imyaka 22 ni myinshi pe kandi hari abo uba ubona banga kwishyura kubera agasuzuguro gusa, ubuyobozi nibudufashe birakabije.”

Umubyeyi Chantal, umwe muri aba bagomba kwishyurwa, na we avuga ko hari abo abona ari ukudashyira umwete mu kumwishyura, bagahora ahubwo bahindagura amasezerano bagiranye, agasaba ko ubuyobozi bwabafatira ibihano.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, kuri iki kibazo, buvuga ko mu manza za Gacaca zinagendana n’ibirebana n’imitungo, mu zigera mu bihumbi 30 bari bafite hakemuwe izirenga ibihumbi 27.

Izisigaye zibarirwa mu bihumbi bitatu ngo ni zo zirimo ibi bibazo by’abatarishyurwa, ndetse ubuyobozi bukanavuga ko uko zigana ku musozo ariko hagenda hagaragaramo izikomeye.

Aha ngo ni nk’izo usanga abagomba kwishyura ari abakene badafite ubushobozi bikabafata igihe, bigatuma bakora amasezerano yo kugenda bishyura buke buke bigatinda. Ibi ngo bitabujijeko ariko hari n’ababishyiramo imbaraga nke nkana.

Jerome Rutaburingoga, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, araburira aba baturage batarishyura, abasaba kwishyura kare batarinze kugurishirizwa imitungo kuko iyo bigurishirije aribwo bitabahombya.

Avuga kandi ko izi manza bari gikora uko bashoboye ngo zirangirane n’umwaka w’imihigo wa 2016-2017.

Ati “Imanza zisigaye ubona ko ari izigenda zikomeye, umuntu usanga akennye adafite uko yishyura byihuse, ariko hari n’ababikorankana, turabagira inama rero yo kwishyura bataraterezwa cyamunara, kandi twarabihagurukiye turashaka ko bitafata undi mwaka.”

Nk’uko imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara ibigaragaza, mu manza za Gacaca ibihumbi 31 na 557 bari bafite, izisigaye gukemurwa ni ibihumbi 2 na 986, akarere kakavuga ko bagiye gushyiramo imbaraga na zo zikarangira mu mwaka umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka