Hari abayobozi basigaye bashyiraho “abakomisiyoneri” bo kubakira ruswa

Umuryango utegamiye kuri Leta, Transparency International Rwanda utangaza ko ruswa ihabwa abayobozi isigaye inyuzwa mu bakomisiyoneri kugira ngo uwayatse atamenyekana.

Ibyo ngo abaturage bahura nabyo kenshi; nkuko Kabera Pierre Claver, umuyobozi w’ishami ry’amategeko muri Transparency International Rwanda yabitangaje mu kumurika ibyavuye mu bushakashatsi wakoze ureka uko abaturage babona servisi bahabwa n’abayobozi, ku itariki ya 26 Nzeli 2016.

Agira ati “Ugasanga umuyobozi ntayatse uje umugana, amusaba serivise, ahubwo agatuma undi muntu ngo amumuhere amafaranga amuzanire”.

Abo batumwa n’abayobozi nibo bitwa abakomisiyoneri, abayobozi bihishamo bakaka ruswa abo bayobora kubera serivisi babahaye.

Yatanze urugero rw’abajya kwaka serivise yo guhindura ibyangombwa by’ubutaka. Ubusanzwe uwaka iyo serivisi asabwa kwishyura ibihumbi 27FRw. Ariko ngo hari abaturage batanga ibihumbi 40Frw harimo n’ayo abakomisiyoneri bababwiye ko bashyiriye abayobozi.

Kabera Pierre Claver (wambaye ikoti ry'umukara) avuga ko urwego rw'umudugudu arirwo rurangwamo ruswa cyane
Kabera Pierre Claver (wambaye ikoti ry’umukara) avuga ko urwego rw’umudugudu arirwo rurangwamo ruswa cyane

Transparency International Rwanda ivuga ko mu bushakashatsi yakoze, 12,5% by’ababajijwe bahamije ko batswe ruswa kugira ngo babone servisi mu buyobozi.

Urwego rw’umudugudu rwagaragajwe n’abaturage ko ari urwa mbere mu kwaka ruswa abarukeyeho serivise.

Ikindi ngo ruswa y’amafaranga niyo yakwa cyane ku kigereranyo cya 65%. Hakaba hari n’abayobozi basaba amakarita ya telefoni cyangwa ruswa y’igitsina.

Ubu bushakashatsi bwamurikiwe abayobozi b’akarere ka Kamonyi kugira ngo bafate ingamba mu gukosora iyo mikorere idahwitse, ishobora gutuma abaturage binubira ubuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Aimable Udahemuka atangaza ko ubuyobozi bugiye guhagurukira abo bakomisiyoneri bivugwa ko bakorana n’abayobozi.

Agira ati “Kiriya rero twagaragarijwe twasanze ari ikibazo cyo guhagurukira. N’abaturage bagasobanurirwa iby’abo bantu biyitirira ko baziranye n’abayobozi bashaka kubarira utwabo”.

Ubushakashatsi Transparency International Rwanda yabukoze yifashishije udusanduku tw’ibitekerezo yashyize ku biro by’imirenge yo muri Kamonyi ariyo Mugina, Runda, Gacurabwenge, Kayenzi, Musambira na Rukoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubwo Police ntimuyiharabika koko; ko nakoreye permi nkayitwara nta wunyatse ruswa muri 2010, ubu nkaba narayihinduje nyuze ku irembo 2016 nkanayitwara kuri Police ya Runda Kamonyi nta wugize icyo ansaba, rwose ubwo ntihazamo no guharabika uru rwego?

NDAGIJIMANA JEAN PIERRE yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

iyo RUSWA iteye ityo yazanywe na POLICE!urugero! Controle TECHNIQUE, niko bakora! Trafic Police, nabo niko bakora! buriya iyo trafic police iri mumuanda haba hari umuntu wambaye sivili, ushinzwe kuvugana ibyerekeranye na RUSWA, uba uraho! niwe abantu bareba! niba ibyangombwa byaw bifashwe niwe bareba! ukabona biragarutse ariko watanze akantu! no kuri Police aho bafitira Permis, niko bikorwa1

muganga yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Muzakore ubushakashatsi no ku bigo nderabuzima (Health Centers) byo mu Ntara y’Iburasirazuba byamunzwe na ruswa y’ubwoko bunyuranye!

Bazabona yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka