Hari abana bata ishuri bakajya gushakira amaramuko mu Kivu

Abana bo mu karere ka Nyamasheke bata ishuri bakajya gushaka akazi ko kuroba mu kivu, bavuga ko babiterwa n’ubukene bw’imiryango.

Abana bata ishuri bakajya kuroba isambaza mu kivu
Abana bata ishuri bakajya kuroba isambaza mu kivu

Iyo ugeze ahitwa kumurwa ho mu murenge wa Kagano uhasanga abana barikumwe n’abarobyi b’isambaza ku yiga cya Kivu.

Abenshi muri bo bavuga ko baba bararetse ishuri kubera amikoro make yo mu miryango yabo, bakajya gushakisha ibibatunga.

Niyomugabo Moise umwe muri abana yagize ati” umuntu aza hano aje gushaka utujanga yatubona akagura nk’utugori tw’ijana cyangwa magana abiri, irindi jana umuntu akarijyana mu rugo. Nonese amafaranga ibihumbi 5000frw badutuma ku ishuri nayakurahehe?”

Nzabamwita Innocent umwe mu babyeyi bo muri aka karere, avuga ko hari abana koko bava mu ngo kubera ubukene n’ubupfubyi bakaza gushakisha ibibatunga ku kivu.

Avuga ko hari n’ababikorera ingeso, bagata amashuri bakajya kuba ibirara.

Ati”Abenshi mu bana bava mu ngo baba ari ipfubyi abandi ari abakene baza gusaba abarobyi ubugari bwo kwirira, hari n’abandi bata ishuri bakaza kwibera ibirara. Turasaba ubuyobozi kudufasha bugakura abo bana muri izongeso.”

Bata amashuri kubera ubukene bakajya gushakira amaramuko ku kivu
Bata amashuri kubera ubukene bakajya gushakira amaramuko ku kivu

Umuyobozi w’akare ka Nyamasheke Kamali Fabien avuga ko abana bose bakuwe kukiyaga cya kivu ku buryo iyo hagize umurobyi ufatanwa umwana amukoresha imiromo y’uburobyi abihanirwa.

Avuga ko iki kibazo kiramutse kikiriho, byaba ari ikibazo gikomeye cyo gufatirwa izindi ngamba.

Ati ”Kugeza ubu twakuye abana bose mu Kivu, n’umuntu tubisanganye turamuhana, biramutse biriho cyaba ari ikibazo gikomeye. Turajya kureba niba aribyo duhite dufata ingamba zihamye zatuma abana b’abanyarwanda babaho neza.”

Nk’uko abashinzwe uburezi babigaragaza, mu karere ka Nyamasheke, mu banyeshuri 6278 bo mu mashuri abanza bari barataye amashuri, 2475 bamaze kugarurwa.

Mu banyeshuri 1571 bataye ishuri mu mashuri yisumbuye, abamaze kugarurwa ni 191.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka