Hagiye gucibwa akajagari mu bucuruzi bw’imiti n’ifumbire mvaruganda

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ivuga ko yashyizeho amabwiriza mashya, mu bucuruzi bw’imiti y’imyaka n’amatungo, n’ifumbire mvaruganda, kuko bwakorwaga mu kajagari.

Dr Ngomiraronka Emmanuel umukozi wa Minagri (foto interineti)
Dr Ngomiraronka Emmanuel umukozi wa Minagri (foto interineti)

Dr Ngomiraronka Emmanuel umukozi muri MINAGRI avuga ko wasangaga ubucuruzi bw’imiti n’ifumbire bikorwa mu kajagari, akaba ariyo mpamvu bigomba kunozwa.

Yagize ati « Wasangaga umuntu acuruza butike irimo ibiribwa, akagira atya hirya y’ifu y’ubugari akahashyira umuti w’imbeba cyangwa uwica udukoko mu murima. »

Avuga ko ibi byashoboraga kugira ingaru ku buzima bw’abantu.

Ni muri urwo rwego bamwe mu bakozi b’iyi Minisiteri bari kuzenguruka mu turere baganira n’abafite ubuhinzi mu nshingano, n’abasanzwe bacuruza imiti n’ifumbire.

Babaganiriza ibikubiye mu Iteka rya Minisitiri No 002/11301 ryo kuwa 14 Nyakanga 2016, rigena amabwiriza agenga imiti n’ifumbire mvaruganda.

Imwe mu ngingo ziririmo, ivuga ko abashaka gucuruza imiti n’ifumbire mvaruganda, bagomba kujya babisabira uruhushya kandi bagasabwa kugaragaza ko uzabikora afite impamyabushobozi ijyanye nabyo.

Benimana Christophe usanzwe acuruza inyongeramusaruro mu Murenge wa Ruganda, akarere ka Karongi, avuga ko aya mabwiriza mashya bayishimiye kuko azatuma ubucuruzi bwabo bukorwa kinyamwuga.

Ati ʺTwakoraga mu kajagari ariko ubu tugiye kuba abanyamwuga, ziriya mpushya zizadufasha, wasangaga buri wese abyuka mu iduka rye agashyiramo inyongeramusaruro, ariko ubu bizajya bikorwa n’umuntu wabiteguye neza. ʺ

Kamaliza Lucie ucuruza inyongeramusaruro mu Murenge wa Mubuga nawe avuga ko iyi gahunda igiye gutuma barushaho gukora neza, kuko hari abivangaga mu kazi kabo kandi bo batabifitiye ubumenyi.

Usaba gukora ubu bucuruzi, agomba kuba afite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Ubutabire (chimie), ibinyabuzima n’ubutabire (Bio-chimie), no mu buhinzi (agronomie).

Asabwa kandi kwishyura amafaranga ibihumbi 50 Frw, agahabwa icyemezo kimara imyaka itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza gusa batwambuye amafaranga ya ticket bari batwemereye ubwo twajyaga mu nama bari badutumiyemo i Huye.ndananenze

mmm yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka