Habonetse umurambo w’umugore, uwari inshoreke ye aritakanwa

Nyiraruvugo Odette w’imyaka 44 yabonetse mu muringoti w’umurima w’ibirayi yapfuye hakekwa bakeka ko yaba yishwe n’uwari inshoreke ye.

Abaturage bari ahabereye ubwo bwicanyi bateze amatwi umuyobozi w'akarere.
Abaturage bari ahabereye ubwo bwicanyi bateze amatwi umuyobozi w’akarere.

Umurambo wabonetse ahagana saa kumi n’imwe n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2016, hafi y’aho uwo bita ko yari inshoreke ye atuye mu Mudugudu wa Gakarara, Akagari ka Rega mu Murenge wa Jenda muri Nyabihu.

Bamwe mu baturage barimo na se wa nyakwigendera, bavuga ko yari yiriwe asangira ikigage n’uwo bari baziho kumubera inshoroke.

Nyiraruvugo ngo yaje gutaha mu ma saa kumi n’ebyiri za nimugoroba ariko aza guhamagarwa n’uwo mugabo amubwira ko amushaka agenda agiye kumureba.

Kuva yagenda ngo ntiyongeye ngo kugaruka kugeza ubwo yabonetse ahubwo baza kumubona hafi y’aho uwo mugabo aba yapfuye.

Se wa nyakwigendera yagize ati “Ariko uyu mugabo yahoraga iwanjye. N’ejo bundi abana baramutabarije, barimo Gasaza, anari hano yabaha ubuhamya. Niba atanamukoze mu muhogo yamugambaniye kuko n’imfura mbi cyane.”

Gukekwa kwa Hategekimana byanagarutsweho n’umugabo wa Nyiraruvugo yamwambuye.
Yagize ati “Buriya dufitanye abana batatu. Noneho rero uriya aramushuka aba aramujyanye. Amujyana mu Mutara agezeyo aramwirukana agaruka iwabo. Ubu rero ngo yaje kumufata iwabo.Naje kumva numva ngo yamwishe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, yihanganishije umuryango n’abaturage ku byabaye.

Yagize ati “Icyo twasaba ni uko abafite amakuru mwese mwayatanga kugira ngo mufashe iperereza ukuri kumenyekane. Turasaba ngo abantu mwese mufate icyemezo mwe guca inyuma abo mwashakanye, mwe kujarajara, mwe guharika cyangwa se gushaka abagore benshi.”

Yanasabye abagore kudashaka abagabo benshi. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyawishe.

Abakekwa kugira uruhare muri uru rupfu bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Police ya Mukamira ngo bakorweho iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abagore bagomba kureka guca Inyuma abobashakanye Imana imwakire mubayo

Iradukunda Denys e yanditse ku itariki ya: 23-07-2016  →  Musubize

yo!!!!! birababaje imana imwakire mubayo

samu yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

hakurikiranwe abobacyekwaho ubwobwicanyi, kuko birabaje murakoze ni Juvenal nsengiyumva.

Juvenal yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka