Gutungisha amakoperative inkunga ngo byaba binyuranyije n’imihigo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ntibwemeranya n’urubyiruko rugisaba inkunga ngo rushobore kwiteza imbere binyuze mu makoperative.

Urubyiruko ruvuga ko mu mihigo yarwo hashyirwaho ubufatanye bw’akarere, n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko hakabaho inkunga yihariye mu kuzamura koperative yitwaye neza kurusha izindi.

Urubyiruko ruhagarariye urundi rwasabwe guhindura imyumvire kugira ngo rubashe gukoresha ibihari inkunga izaze nyuma
Urubyiruko ruhagarariye urundi rwasabwe guhindura imyumvire kugira ngo rubashe gukoresha ibihari inkunga izaze nyuma

Uwitwa Harerimana John avuga ko inkunga yagenerwa amakoperative y’urubyiruko yatuma rurushaho kwiteza imbere vuba kuko ruba rufite icyo ruheraho.

Agira ati “Hari ibyahoze bikorwa bigendanye no gutanga inkunga ku makoperative, iyo urubyiruko rubonye igiturutse ibukuru rurushaho gukora cyane! Ese nta kuntu twabishyiraho tukajya turufasha”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Muhanga, Havugimana Théophile, avuga migari yo kuzamura urubyiruko.

Agira ati, “Ntabwo twareka gufasha aho bikenewe ariko ntabwo twashinga koperative zishingiye ku bufasha, dufite abafatanyabikorwa batandukanye biteguye gufasha ababikeneye ariko bazi icyo bashaka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukagatana Fortuné avuga ko urubyiruko rugomba guhindura imyumvire rukamenya ko guhera kuri bike rugakora ari byo bizaruteza imbere kurushaho.

Avuga ko kuva mwaka wa 2011 kugeza mu wa 2014 amakoperative y’urubyiruko yaterwaga inkunga koko, ariko yose akaza kuzima ntacyo agezeho ku buryo bitakomeza gutyo

Agira ati, “N’ubu uwaza kudukorera isuzuma ziriya koperative ntabwo yazibona kandi twaziteye inkunga, ahubwo nimugende mukore aho muzananirwa muzatubwire tubafashe, kuko ntabwo twahora muri ibyo”.

Mukagatana avuga ko inkunga zahabwaga amakoperative y'urubyiruko zapfuye ubusa
Mukagatana avuga ko inkunga zahabwaga amakoperative y’urubyiruko zapfuye ubusa

Uhagarariye ikigega cy’ingwate (BDF) mu Karere ka Muhanga Murigande Felix avuga ko koperative nzima atari iyujuje umubare w’abanyamuryango cyangwa ubuyobozi bwayo ahubwo ko koperative nzima ari izi icyo ishaka kandi yiyumvamo gukora.

Avuga ko nta koperative ishobora gutera imbere igihe itari yasobanukirwa n’uburyo bw’imicungire yayo, agira ati, “Utaramenya ngo unahindure uburyo bw’imyimvire y’imicungire y’umutungo ufite n’uwaguha inkunga nyinshi cyane ntacyo wakwigezaho”.

Murigande avuga ko BDF igiye gukorana n’Akarere ka Muhanga bagasura Umurenge ku Murenge basobanurira urubyiruko uko rwarushaho kunoza uburyo bw’imicungire y’umutungo wa koperative zarwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka