Gukemura impaka bitanyuze mu nkiko bizagabanya imanza

Abanyamategeko baturutse mu bigo bitandukanye bya leta bemeje ko gukemura ibibazo hatitabajwe inkiko bifasha inzego zitandukanye kwikemurira ibibazo.

Bamwe mu bari mu mahugurwa.
Bamwe mu bari mu mahugurwa.

Byavuzwe nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri yari agenewe aba banyamategeko mu kigo cyigisha byisumbuyeho amategeko giherereye mu Mujyi wa Nyanza, kuri uyu wa gatanu tariki 2 Nzeri 2016.

Abayitabiriye akwiriye inzego zitandukanye, kugira ngo hirindwe imanza zishobora kumara igihe kirekire mu gihe zishobora gukemurwa mu gihe gito kandi mu bwumvikane.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST) Karihangabo Isabelle yatangaje ko biri mu nshingano za ministeri gukemura impaka hirindwa amakimbirane bongerera ubumenyi abanyamategeko ba Ministeri n’ibigo bya Leta.

Yagize ati "Gukemura impaka impaka ni bishya ugereranyije n’inkiko. Hari ubwo usanga imanza ziba ari nyinshi bikanatinda.

Ikibazo cyakemutse mu bwumvikane ni cyo cyiza kuko gifasha abakigiranye kwiyunga bikaruta uko ikibazo cyabo cyaba cyakemuriwe mu nkiko kuko binongera imibanire yabo.”

Muhire Yves ni umwe mu bahuguwe akaba ari umunyamageko wa komisiyo y’abakozi ba leta, avuga ko ubu buryo bukumira amafaranga yatangwaga na leta igihe hajemo ubukererwe kandi byakongera amafaranga yatangwa.

Avuga ko ubu buryo kandi bwihutisha kurangiza ibibazo kandi bukazashyirwa mu masezerano bukifashishwa mu gihe habayeho amakimbirane.

Bizakurikiranwa n’abanyamabanga bahoraho ba Leta bakuriwe n’umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Ministeri y’ubutabera.

Ati "Nk’ubu ushobora gusanga ibirego biri kwakirwa muri uku kwezi bishobora kuzakirwa mu kwezi kwa karindwi umwaka utaha.Mu gihe ubu buryo bwakemura ikibazo mu gihe cy’amezi atatu.

Hari inyungu rero ko cyarangira vuba kurenza uko cyamara igihe mu nkiko ufite ikibazo aba afite inyungu ko cyarangira. Kuko igihe, amafaranga n’umwanya wo gutegereza byabatwatra igihe."

Ubu buryo bwo gukemura impaka hatitabajwe inkiko buje mu rwego rwo kunganira abunzi, kuko ikibazo cyagakwiriye kumara igihe mu nkiko kizajya gikemurwa mu gihe gito kandi kigafasha mu mibanire yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turazira Iki? Twe Basaba Ruswa Wayimana Bakagushiraho Icyaha Cya Kanyanga Muturenganure Ikivuye Turahunga Igihugu Kubera Nabuvugizi Dufite Tubaye Abanyay’ Uganda Tuzira Ruswa,ndetse Bamwe Barafuzwe Kuza Bakanaga Iwawe Kanyanga Utabizi Bagusaba Amafanga Wayabura Bakarya Kufunga Turababajwe Mudutabare.?

FRANK MUKAMA yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

Yebabawe!!!!!!!
Ruswa we!!!!!!!
Mutabare batarafata icyemezo !!!!!!

simbi yanditse ku itariki ya: 3-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka