Guhangana n’abahakana Jenoside ni ukubima urwinyagamburiro-Netanyahu

Minisitiri w’Intebe wa Islael, Benjamini Netanyahu, aratangaza ko guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside ari ugukomeza kubima urwinyagamburiro banyuzamo ibitekerezo by’amacakubiri.

Minisitiri Netanyahu yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Netanyahu yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru muri Village Urugwiro, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Netanyahu avuga ko uwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi adakeneye cyane kuvugisha ukuri, kandi ko no muri Jenoside y’abayahudi yiswe Horokositi (Holocaust), abayikoze bakomeje inzira nshya yo kuyihakana.

Aha bari mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Aha bari mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Netanyahu akomeza avuga ko habayeho uburyo bwinshi bukoresha n’itangazamakuru kugira ngo basibanganye ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abayahudi ku buryo nta gitangaza kirimo no kuba bikorwa ku bahekuye u Rwanda bagamije gutesha agaciro amateka.

Agira ati “Dukeneye gushyiraho uburyo bwo kwirwanaho ubwacu kandi ari twe tubyikoreye, kuko utegereje ko hari ukurwanaho ntawe wabona, ubu ni bwo buryo bukomeye bwo kudufasha twebwe abagezweho n’ingaruka za Jenoside”.

Perezida Kagame na Madamu we bakira Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Madamu we.
Perezida Kagame na Madamu we bakira Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Madamu we.

Perezida Kagame avuga ko, nk’uko Netanyahu abivuga, u Rwanda ruzi kandi ruzakomeza guhangana n’abakomeza guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko babigira nkana.

Agira ati “Birashoboka ko benshi mu bahakana bagize n’uruhare muri Jenoside, ntabwo tuzatuza na rimwe duha umwanya uhakana Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi! Ntabwo twifuza ko ibyatubayeho byakongera kutubaho, yemwe no kubaho ku isi”.

Perezida Kagame avuga ko abahakana Jenoside bazi neza ububi bw’ibyo bakora ariko ko nta n’uwabura gukomeza kubagaragariza ingaruka mbi bifite, agasaba Abanyarwanda gukomeza kwiyubakamo icyizere cyo gukora cyane kugira ngo bongere ingufu zo guhangana n’abahakana Jenoside.

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

rubyiruko shuti zanjye dukwiye gukorera kandi tugakunda urwanda nkabakwemera ikurupfura

ibibyabaye ntibizongera ukundi

MUSABYIMANA PASCAL yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

umve urwanda rwarafpuye rurazuka ,ntiruzongera gupfa ukundi

MUSABYIMANA PASCAL yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Dufatanye twubake URWANDA.

Rusagara yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka