Gahunda z’abayobozi ngo ntizakagombye kubangamira iz’abaturage

Bamwe mu baturage bavuga ko hari abayobozi barutisha gahunda zabo iz’abaturage bikababangamira kuko bituma batagera ku byo biyemeje.

Bamwe mu bitabiriye iki kiganiro.
Bamwe mu bitabiriye iki kiganiro.

Byavugiwe mu biganiro byabaye kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama 2016, byateguwe n’umuryango Never Again Rwanda mu rwego rwo gushyira ahagaragara ibyavuye mu bushakashtsi wakoze ku ruhare rw’abaturage mu miyoborere.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye mu nzego za Leta, imiryango itandukanye, bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo n’abashakashatsi.

Muri ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 10 tw’u Rwanda, bamwe mu baturage bavuze ko akenshi abayobozi baba bafite gahunda zabo zihuta zikabangamira iz’abaturage.

Eric Mahoro, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda.
Eric Mahoro, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda.

Umwe mu babajijwe ati “Hakagombye kubaho gahunda zitabangamira inyungu z’umuturage. Niba gahunda y’umuyobozi ije itunguranye kandi umuturage yateguye iye wenda yo gushaka ikimutunga, ubwo se abana barakura he ibyo kurya? Ubundi gitifu ngo afite inama n’abaturage ugasanga mu mujyi imiryango yose irakinze.”

Avuga ko hakagombye kurebwa uko hatabaho kubangamirana bityo ibikorwa ntibihagarare kandi ntibihagarike ubuzima busanzwe.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Munyeshyaka Vincent, yemeranya n’abaturage ko iki bazo cyabayeho ariko ko kigenda gikemuka.

Vincent Munyeshyaka avuga ko gahunda zo mu z'ibanze zitagomba guhagari ibindi bikorwa.
Vincent Munyeshyaka avuga ko gahunda zo mu z’ibanze zitagomba guhagari ibindi bikorwa.

Ati “Higeze kubaho imikorere mibi cyane cyane mu mijyi, ugasanga iyo habaye inama runaka ubuzima bwose burahagaze. Ubu twasabye inzego z’ibanze kunoza igenamigambi ku buryo inama zitabangamira ibikorwa by’abaturage ndetse bibaye byiza zigakorwa nyuma ya saa sita.”

Eric Mahoro, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda, avuga ko hari benshi mu baturage bagitinya ubuyobozi, bagakora ibyo bategetswe nta kubiganiraho.

Ati “Biracyagaragara ko abaturage bagitinya ubuyobozi nk’uko byabagaho kera bityo ntibatange ibitekerezo byabo. Bamwe mu bayobozi na bo ntibatere intambwe ngo batinyure abaturage, bisanzure babone batange ibitekerezo.”

Ibi ngo ni byo bituma abaturage benshi bagaragaza ko badafitiye ikizere inzego z’ibanze ari yo mpamvu ibibazo byananiranye babitura abayobozi bakuru b’igihugu, nk’uko ubu bushakashatsi bukomeza bubyerekana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka