Drones ziratangira kwifashishwa mu buvuzi uku kwezi

Utudege tutagira abapilote twitwa ’drones’ twatangiye kugezwa mu Rwanda guhera ku cyumweru tukazahita dutangira kwifashishwa muri serivisi z’ubuvuzi.

Utu tudege dutegerejweho guhindura isura ya serivise mu buzima mu Rwanda.
Utu tudege dutegerejweho guhindura isura ya serivise mu buzima mu Rwanda.

Bwa mbere muri Afurika, u Rwanda ni cyo gihugu kizagerageza ’drones’ za gisivilile, zizatangira zikoreshwa mu gushyira amaraso abarwayi mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivili (RCAA) na Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), bakiriye drones ebyiri kuri iki cyumweru tariki 14 Kanama 2016, ariko n’izindi zigera kuri 15 ngo zizaba zageze mu Rwanda mu byumweru bibiri.

Umunyambanga Uhoraho muri MYICT, Rosemary Mbabazi yavuze ko ko drones zizatangira zishyira amaraso abarwayi mu bitaro 21 biri hirya no hino mu Rwanda.

Yatangaje ko iri koranabuhanga ryo gukoresha drones rizihutisha serivisi z’ubuvuzi kuko ngo utwo tudege dushobora gushyira umurwayi imiti aho aherereye hose mu gihugu mu gihe kitarenze iminota 15, kandi ngo ibibuga byatwo byatangiye kubakwa bahereye mu karere ka Muhanga.

Ikigo kizana drones mu Rwanda, Zipline International cyizeza u Rwanda ko kizakomeza kwagura uyu mushinga wo gukoresha drones mu bijyanye n’ubuzima.

Uretse gukoreshwa mu gisirikare bisanzwe bimenyerewe, drones za gisivile ngo zitangiriye mu Rwanda ku mugabane wa Afurika muri serivisi z’ubuzima.

Mu buhinzi naho drone ngo ishobora gukoreshwa mu kugeza ku bahinzi umusaruro, imiti, imbuto n’ibindi mu gihe imirima yaba iri ahantu ingendo zo ku butaka zitoroshye, nk’uko byatangajwe n’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (CTA), mu nama cyigeze kuzamo i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ni byiza pe!

Banyangiriki Seleman yanditse ku itariki ya: 16-08-2016  →  Musubize

Ikoranabuhanga rirakataje mukubungabunga ubuzima n’ibindi tu zabigeraho!

Banyangiriki Seleman yanditse ku itariki ya: 16-08-2016  →  Musubize

Ni byiza ko ibyo tugezeyo tubishima ariko tujye twibuka ko tubigeraho kubera imiyoborere myiza iyobowe na nyakubahwa Paul Kagame,tumushyigikire rero mu bitekerezo no mu bikorwa kugira Ngo tubungabunge ibyo amaze mutugezayo kandi abashe kutugeza no kubindi...abapfuye barihuse...

shema yanditse ku itariki ya: 16-08-2016  →  Musubize

Dushimiye Abayobozi bacu muguharanira ubuzima bw’Abanya Rwanda bacu.

Jmv yanditse ku itariki ya: 16-08-2016  →  Musubize

Dashima pee iterambere tugezeho kuba turabambere gukoresha drones muri africa.

Mugabo Badru yanditse ku itariki ya: 16-08-2016  →  Musubize

Ko mbona drones zimeze nk’ifi?

gusobanuza yanditse ku itariki ya: 15-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka