Croix-Rouge y’u Rwanda yubakiye imiryango 2000 mu myaka itanu

Crooix-Rouge y’u Rwanda itangaza ko mu bufasha yatanze kuva mu 2012, harimo inzu ibihumbi bibiri zubakiwe abari mu kaga.

Nk’uko bisobanurwa na Perezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda ucyuye igihe Dr. Nzigiye Bernard, muri iyi myaka 5 ishize hubatswe amazu asaga 2.000 yubakiwe abanyarwanda bari mu kaga harimo abirukanywe bava mu gihugu cya Tanzaniya.

Umuyobozi wa Croix-rouge ucyuye igihe asanga ibyagezweho mu myaka 5 bishimishije
Umuyobozi wa Croix-rouge ucyuye igihe asanga ibyagezweho mu myaka 5 bishimishije

Harimo kandi abatahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abari batuye mu manegeka n’abandi batishoboye. Ati “uyu muryango usanzwe ari umufatanyabikorwa wa Leta mu kugoboka abari mu kaga. Abo bose twubakiye bagiye banahabwa ibikoresho byo mu rugo banahabwa amatungo magufi n’amaremare”. Uyu muyobozi kandi yerekana ko hitawe ku bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu dusozi ndatwa aho abakene kurusha abandi bagiye bafashwa bashyirwa mu makoperative.

Dr Nzigiye avuga ko intambara Croix-Rouge y’u Rwanda irimo kurwana ari iyo guhashya ubukene mu baturage, aho avuga ko mu gihe cy’imyaka itanu amaze ayoboye uyu muryango imbogamizi zikomeye bahuye nazo ari iz’imyumvire y’abaturage ikiri hasi hamwe na hamwe n’amikoro make kubera ko ibikenewe gukorwa ari byinshi.

Mu ntako rusange ya 6 y’uyu muryango yateranye kuwa 24 Nyakanga 2016, abayigize banashyizeho ubuyobozi bushya bw’umuryango, nabwo bwahawe inshingano yo kongera umuvuduko mu guteza imbere abaturage bakennye n’abari mu kaga.

Perezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda watowe Dr. Bwito Paul yasobanuye ko bagiye kusa ikivi abo basimbuye bari batangiye. “tugiye gukomereza aho abo dusimbuye bari bagereje ariko dushyiraho n’ibikorwa bishya”. Dr Bwito asobanura.

Muri iyo nteko rusange ya 6 hanatowe abayobozi b’umuryango mu ntara 4 n’umujyi wa Kigali. Henemejwe ko umusanzu w’umunyamuryango ku mwaka ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw) ku bantu bakuru na Magana atanu (500frw) ku rubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kuba barakoze ibi byose. None se koko bubatse amazu 2000? Uwo se ko mbona atari wa musaza w’ Gikondo?

danger yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka