Centrafrique: Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari y’ishimwe

Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 448 bari mu butumwa bwawo (MINUSCA) bwo kugarura no kubungabunga amahoro mu gihugu cya Santarafurika (Centrafrique).

Abapolisi b'u Rwanda bambikwa imidari y'ishimwe ku bwo kunoza ubunyamwuga n'indangagaciro z'Umuryango w'Abibumbye.
Abapolisi b’u Rwanda bambikwa imidari y’ishimwe ku bwo kunoza ubunyamwuga n’indangagaciro z’Umuryango w’Abibumbye.

Uyu muhango wo gushimira uruhare rw’abapolisi b’u Rwanda, wabaye tariki ya 26 Kanama, ubera mu murwa mukuru wa Santarafurika i Bangui, ukaba warayobowe n’uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Santarafurika, Parfait Onanga Anyanga.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’umuyobozi w’ubutumwa bwa MINUSCA, Luis Miguel Carrilho, uhagarariye ingabo zagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu, Lt. Gen. Balla Keita, Umuyobozi w’Umujyi wa Bangui, Emile Gros-Raymond Nakombo, n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Mu ijambo rye, Parfait Onanga Anyanga, yashimiye abapolisi bambitswe imidari kubera ubwitange bagaragaje mu kazi kabo ka buri munsi, anabasaba gukomeza gukora akazi neza, no kugaragaza ubunyamwuga, gukunda igihugu no kuzuza neza inshingano zabo.

Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa UN, agenzura abapolisi b'Abanyarwanda.
Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa UN, agenzura abapolisi b’Abanyarwanda.

Yagize ati “Sinshidikanya ko ikinyabupfura cyanyu, ubunyamwuga no gukunda igihugu biva ku mateka mwanyuzemo, mukiremamo icyizere. Byose biva ku buyobozi bwiza mufite mu gihugu cyanyu.”

Luis Miguel Carrilho we yababwiye ko iyi midari bayihawe kubera imyitwarire myiza bagaragaje mu kazi bakora.

Ati “Mwaranzwe n’indangagaciro z’Umuryango w’Abibumbye, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga.’”

Iki ni ikimenyetso cy'urwibutso kigaragaza ikarita y'u Rwanda.
Iki ni ikimenyetso cy’urwibutso kigaragaza ikarita y’u Rwanda.

Uyoboye abapolisi b’u Rwanda muri Santarafurika, ACP Gilbert R. Gumira, yashimiye MINUSCA, bagenzi be baje kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, Leta ya Saantarafurika n’abaturage bayo kubera ubufasha babahaye kugira ngo buzuze inshingano.

Yagize ati “Kugera ku nshingano zacu tubikesha gukorera hamwe n’ikinyabupfura biranga abapolisi b’u Rwanda, imikoranire myiza dufitanye n’abandi baje kubungabunga amahoro hano ndetse n’abaturage ba Bangui.’’

Aba bapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari ni bo bacunze umutekano igihe Papa yasuraga Santarafurika.

Ubuyobozzi bw'Umuryango w'Abibumbye bwashimye abapolisi b'u Rwanda.
Ubuyobozzi bw’Umuryango w’Abibumbye bwashimye abapolisi b’u Rwanda.

Aba bapolisi kandi ni bo bacungaga umutekano w’umukuru w’igihugu, Prof. Faustin Archange Touadera ubwo yiyamamazaga, bakaba kandi ari bo bacunze umutekano wa Perezida w’Ubufaransa, ubwo na we yasuraga icyo gihugu.

Uretse gucunga umutekano w’abo banyacyubahiro, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa MINUSCA banacungira umutekano abaturage, cyane cyane abo mu duce twa 3, 4, 5 na 8 twa Bangui.

Abayobozi batandukanye bo mu butumwa bwa MINUSCA hamwe n'abapolisi b'u Rwanda.
Abayobozi batandukanye bo mu butumwa bwa MINUSCA hamwe n’abapolisi b’u Rwanda.

Ibi birori byaranzwe n’akarasisi k’abapolisi b’u Rwanda ndetse n’imbyino nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka