Bugesera: Gukoresha imashini zuhira byazamuye umusaruro w’ubuhinzi

Amakoperative y’abahinzi b’imboga n’inyanya mu gishanga cya Cyohoha ya ruguru mu Karere ka Bugesera, baravuga ko gukoresha imashini zuhira byatumye umusaruro wabo wiyongera.

Bifashisha imashini mu kuhira imyaka yabo.
Bifashisha imashini mu kuhira imyaka yabo.

Abahinzi baravuga ko bagikoresha indobo zuhira, batangaga amafaranga ibihumbi 30Frw kuri hegitare yagendaga ku bakozi babaga bavomerera, none ubu bakaba basigaye batanga ibihumbi bine ku munsi kuri hegitare, nk’uko bivugwa na Niyimpa Jean Claude.

Agira ati “Twakoreshaga abakozi 30 bakoresha ‘arosoir’. Ubu dukoresha bane, ibintu byanatumye umusaruro uva hagati ya toni 15 na 18 kuri hegitare zijya hagati ya toni 25 na 30. Aho dukuramo hagati ya miliyoni enye n’esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda kandi mbere twarakuragamo miliyoni imwe.”

Myasiro Anastase avuga ko gukoresha izo mashini byatumye batera imbere kurushaho bitandukanye na mbere y’umwaka wa 2013 kandi ko kugeza ubu, koperative eshatu bafite zikoresha imashini 20 ziguriye.

Guverineri Uwamariya Odette yerekwa imwe mu mashini ibafasha kuzamura amazi ajya mu bihingwa.
Guverineri Uwamariya Odette yerekwa imwe mu mashini ibafasha kuzamura amazi ajya mu bihingwa.

Agira ati “Zirimo 12 zuhira binyuze mu kirere mu buryo buzwi nka ‘Rain Gun’ ndetse n’izindi 8 zuhira hakoreshejwe imipira, ariko turasaba kunganirwa ngo tujye twuhira no mu mirima itari mu gishanga.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, asaba aba bahinzi kwishyira hamwe bakagura izo mashini, ubundi Leta ikabaha nkunganire.

Yagize ati “Ntituzabatererana mu gihe bagaragaje ubushake. Imashini zifashishwa zigurwa hariho nkunganire ya 50% bitandukanye na mbere.”

Kandinga Ancila, umwe mu bamaze kwiteza imbere abikesha kuhira imyaka akoresheje imashini.
Kandinga Ancila, umwe mu bamaze kwiteza imbere abikesha kuhira imyaka akoresheje imashini.

Kugeza ubu, ubutaka bwuhirwa mu Karere ka Bugesera buragera kuri hegitare 1500 mu bishanga, ku misozi zikaba zigera kuri hegitare 500, ariko uyu mwaka ziziyongeraho hegitare 420 ku misozi, nk’uko ubuyobozi bw’ako karere bubivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka