Babisabwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira, kuri uyu wa 29 Nyakanga 2016, mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage ikorana buhanga ry’ubuhinzi bwo gusukira imyaka hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Minisitiri Tony Nsanganira yagize ati “Turwanye ubukene n’imirire mibi, ibyo dukora tubishyiremo imbaraga nyinshi.”
Akomeza asaba abaturage guhinga banareba ku isoko bibanda ku byera vuba, kuko ari byo bitanga amafaranga vuba bikanakemura n’ibindi bibazo mu ngo.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Macuba bavuga ko mu bihe by’impeshyi buhiraga imyaka bibagoye kandi ntibigire n’umusaruro bitanga, ariko ngo kuba begerejwe ikoranabuhanga ry’imashini zisukira bizajya bibabfasha guhinga byinshi basagurire n’amasoko, cyane ko ngo hari ubutaka bunini bwapfaga ubusa.
Uwitwa Mukarwoga Agnes ati “Twasukiraga dukoresheje amajerekani n’amabasi! Mu by’ukuri amaboko yari yarashogotse, none aho mutuzaniye izi mashini murimo mutwerekera turi kubona n’imboga zabaye nziza.”
Bamwe mu bahinzi bavuga ko bagiye kuyoboka izi mashini zizamura amazi ziyakuye mu migezi zikayageza imusozi mu mirama dore ko ngo zidahenze.
Abazifuza bishyura kimwe cya kabiri cy’ayo igura (igiciro mbumbe cyayo ni miliyoni 1 n’ibihumbi 470 FRW) andi agatangwa na Leta.
Mbanjineza Jonathan, umwe mu bayiguze, avuga ko zije kubaruhura imvune kuko ngo akurikije akazi yamuruhuye we asanga idahenze kandi ikaba izamufsha kongera umusaruro wo mu gihe cy’impeshyi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|