Bishyize hamwe ngo biture uwabarokoye muri Jenoside

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bateguye igikorwa cyo guha inka Silas Haabiyaremye wabarokoye muri Jenoside.

Silas n'umugore we ngo bahishe abatutsi muri Jenoside bakorera Imana.
Silas n’umugore we ngo bahishe abatutsi muri Jenoside bakorera Imana.

Iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo kwerekana ko bashima kandi bagaha agaciro abantu bakoze ibikorwa by’ubutwari bagahagarara ku batutsi bahigwaga bakabahisha bazi neza ko bishobora kubashyira mu kaga bakaba na bo bakicwa.

Umwe mu bateguye iki gikorwa, Jean Paul Habimana, umwarimu mu ishuri rya Scuola Europa ry’i Milan mu Butariyani, na we warokokeye mu Karere ka Nyamasheke, ati “Umusaza waturokoye Silas Habiyaremye twamugeneye inka tuzamuha tumushimira ko yagize ubutwari bukomeye none tukaba turiho, nta kindi twabona twamushimira”.

Silas Habiyaremye avuga ko biteye ibyishimo kuba abantu bishyira hamwe bakibuka ko hari ineza bagiriwe akemeza ko kugira neza iteka bizana umugisha.

Yagize ati “Jyewe nafashije abantu ndabahisha kubera urukundo, numvaga ko ntabapfira gushira nkumva ko nzakora ibishoboka nkagira abantu mfasha kubaho. Ntabwo nabikoze ntegereje igihembo, kuba batekereza kunshimira ni byiza ndabishimira Imana”.

Uhagarariye umuryango Ibuka, urengera inyungu z’abarikotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyamasheke, Bagirishya Jean Marie Vianney, avuga ko umuco wo gushima ari mwiza agasaba ko ababikora bajya babikorana umutima ushishoza ndetse bakabimenyesha, kugira ngo ejo badashimira uwagize neza ariko agahekura abandi.

Yagize ati “Uyu ni umuco mwiza wo gushimira abadukuye mu menyo ya rubamba mu bihe bikomeye, ariko ababikora bajye bashishoza ndetse banatubwire kuko hari abantu barokoye abantu ariko bica abandi ni byiza kubyitondera”.

Bamwe mu bo Silas Habiyaremye yarokoye baramusuye ku wa gatanu w'icyumweru gishize nanamuha impano.
Bamwe mu bo Silas Habiyaremye yarokoye baramusuye ku wa gatanu w’icyumweru gishize nanamuha impano.

Bivugwa ko Silas Habiyaremye utuye mu Mudugudu wa Rukerereza mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga i Nyamasheke, yarokoye abatutsi barenga 50, bamwe muri bo bakaba baheruka kumusura no kumuha impano ndetse bakaba bafite intego yo kumuha inka bamushimira ko yarokoye ubuzima bwabo.

Twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Nyamasheke ngo buduhamirize ibikorwa bya Silas Habiyaremye, ariko ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge mu Murenge wa Ruharambuga, Eleuthere Kayiranga, avuga ko Silas Habiyaremye ari umwe mu bakoze ibikorwa by’indashyirwa, akaba ari n’inyangamugayo ku buryo aherutse gutorwa mu barinzi b’igihango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uhagarariye Ibuka ibyo yavuze muri iyi nkuru ibyiza aba yicecekeye kuko harimo akenge gake.

Ibuka yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Ndashimira abagize igitekerezo cyo gushimira umuryango wa Silas Habiyaremye kuko kumenya Imana byamufashishe gukora igikorwa cy’indashyikirwa. Imana yonyine izaguhembere ibyo wakoze.

Rwanteri Bertin yanditse ku itariki ya: 24-08-2016  →  Musubize

Nasabaga uwandika iyinkuru ko umutwe wayo yazawukorera ubugororangingo abantu bahishe abantu mugihe cya genocide sibo babarokoye ahubwo bagize uruhare mukurokoka iyo genocide kuko nemezako Ar’Imana yarokoye abantu kuko haribeshi bahishe ABATUTSI ariko nyuma bazagupfa

Uyumugabo ni Intwari cyane akwiye gushimirwa kimwe nabandi nkawe

Imana izamwiture umutima wurukundo yagize

Alias yanditse ku itariki ya: 23-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka