Bifuza ko ibitaro bemerewe na Perezida bitakubakwa ahandi

Abatuye mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke barasaba ko ibitaro Perezida Kagame yabemereye byakubakwa i Gatonde aho kujyanwa mu Bigabiro.

Abatuye muri uyu Murenge wa Mugunga bavuga ko bakeneye ibi bitaro
Abatuye muri uyu Murenge wa Mugunga bavuga ko bakeneye ibi bitaro

Abba baturage bavuga ko babwiwe ko ibitaro bemerewe na Perezida Kagame ubwo yabagendereraga, bitazubakwa i Gatonde nk’uko yabivuze ahubwo ngo bizubakwa ahitwa mu Bigabiro mu Murenge wa Busengo.

Uretse kuba bavuga ko biramutse byubatswe mu Bigabiro ntacyo byaba bibamariye kuko ari kure, banibaza igituma habayeho kuvuguruza ibyo Perezida yavuze kuko yasabye ko ibyo bitaro byakubakwa i Gatonde.

Nyirabarinzi Daphrossa utuye mu Murenge wa Mugunga, avuga ko kuva aho kugera i Gatonde bimufata iminota 30 ariko ngo ibitaro biramutse byubatswe mu Bigabiro byamufata igihe kirenze amasaha ane kugira ngo ahagere.

Agira ati “Uwo muntu urimo gushaka kuvuguruza Perezida wa repubulika ni nde? Twe dushaka ko ibitaro byacu biguma i Gatonde, nonese uzava hano ujye kwaka transfer mu Bigabiro uze kujya hariya kuri Shyira, kwaba ari ukuduhohotera ahubwo twe nibaturekere ibitaro byacu batwemereye.”

Uwitwa Nturanyenabo Joel ati “Yavuze ko byubakwa i Gatonde none arabijyana mu Bigabiro, mu Bigabiro se niho babigeneye? Dusaba ko ibyo bitaro Perezida yaduhaye batabitunyaga ngo babijyane ahandi.”

Mu ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa tariki 29 Kamena 2016, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yashimangiye ko amakuru y’uko ibyo bitaro bizubakwa ahandi atari yo kuko bigomba kubakwa i Gatonde.

Ati “Igihe cyose iyo hari ibikorwa remezo bihambaye bivugwaho amagambo menshi cyane, ariko nagirango nkoreshe uyu mwanya ntangarize abanyagakenke n’abanyamakuru ko ibitaro bya Gatonde abaturage bemerewe na nyakubahwa president wa Repubulika bizubakwa i Gatonde ahahoze hubatse icyahoze ari ibiro bya komine Gatonde.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka