Bibera muri "Betting" no mu masengesho aho kurara irondo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burihanangiriza bamwe mu baturage bateye umugongo kurara irondo.

Abaturage baganirizwa ku kwicungira umutekano.
Abaturage baganirizwa ku kwicungira umutekano.

Byavugiwe mu Murenge wa Karangazi mu nama yo guhumuriza abaturage nyuma y’urupfu rw’uwitwa Mukakamari Jane wiciwe iwe mu rugo ku mugoroba wo ku wa 27 Kanama 2016.

Inzego z’umutekano muri ako karere, zivuga ko abaturage b’Akagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi byabyereyemo, badakozwa irondo ahubwo birarira mu nsengero no mu mipira.

Ibi kandi binemezwa na bamwe mu baturage, cyane cyane abagore, bavuga ko abagabo n’abasore badakozwa gukora irondo.

Umwe mu bagore bari bahari yagize ati “Abasore bacu barara mu masengesho, abagabo na basaza bacu bo bibera muri betting. Iyo habaye umupira bararamo induru ari yose, ariko abayobozi ntibavuze irondo bose bakabura, mufate ingamba tureke gupfa uruhongohongo.”

Col. Jean Bosco Rutikanga, ukuriye ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, yasabye abaturage gushyira imbere umutekano, kuko hataboneka umusirikare cyangwa umupolisi kuri buri rugo uretse kuwicungira ubwabo.

Umyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, ahwiturira inzego z''ibanze kuzuza neza ikaye y'abinjira n'abasohoka kugira ngo bakumire abagizi ba nabi.
Umyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, ahwiturira inzego z’’ibanze kuzuza neza ikaye y’abinjira n’abasohoka kugira ngo bakumire abagizi ba nabi.

Mupenzi George, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, yabihanangirije abasaba gukangukira gukora irondo, kandi asaba abayobozi b’imidudgudu kujya buzuza amakaye y’abinjira n’abasohoka kuko bizatuma hagenzurwa neza abantu binjiye mu midugudu n’igihe bazagendera n’uwakora icyaha agatahurwa vuba.

Mukakamanzi Jane w’imyaka 50 wari utuye mu Mudugudu wa Karangazi, Akagari ka Rwisirabo yishwe atewe icyuma ku ijosi n’umuntu utari wamenyekana.

Umuntu umwe kugeza ubu ni we uri mu maboko ya Polisi kuri Sitasiyo ya Nyagatare akorwaho iperereza ku by’urwo rupfu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka