Batoraguye umurambo w’umuntu bigaragara ko yishwe akubiswe

Nteziryayo Anastase wo mu Murenge wa Save muri Gisagara, nyuma y’iminsi ibiri bamubuze, umuryango we wamubonye kuri uyu wa 23 Kanama yapfuye.

Uyu mugabo wari mu kigero cy’imyaka 35, ubusanzwe yari afite uburwayi bwo mu mutwe, nk’uko abo mu muryango we babisobanura, ngo yari asanzwe agenda akirirwa ku gasozi ariko ntibwire adatashye.

Ku munsi wo ku cyumweru ariko, ngo yaragiye ntiyongera kugaru, umuryango we uhangayitse utangira kubaririza aho yaba ari.

Nadine Uwimana, Nteziryayo yari abereye se wabo, avuga ko bagerageje kubaririza no ku bitaro byakira abafite indwara zo mu mutwe biri mu mujyi wa Huye, ariko bababwira ko nta wahageze.

Ati “Twabonye ku cyumweru adatashye kandi atajyaga arara ku gasozi, no ku wa mbere tubona ntaje, mama atangira kubaririza ariko bakatubwira ko ntawe babonye.”

Nyuma mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri ngo ni bwo bumvise ko umurambo we abaturage bawubonye mu murima, bihutira kujya kureba, basanga ni umuntu wabo.

Uwimana avuga ko bamusanze yapfuye, nta myenda yamabaye kandi ngo byagaragara ko yakubiswe.

Ati “Baje kutubwira ko bamubonye mu murima tugenda twiruka dusanga ni we ariko yashizemo umwuka, abahamushyize bari bamwambuye imyenda iri ku ruhande, anasa nk’uwakubiswe.”

CIP André Hakizimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko hataramenyekana intandaro y’urupfu rwa Nteziryayo, ariko iperereza rikaba rikomeje.

Ati “Umurambo wajyanywe kwa muganga ngo hamenyekane icyamwishe, nta muntu urafatwa akekwa kubigiramo urughare ariko iperereza riri gukorwa.”

Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Gisagara, mu kiganiro n’abatuye Umurenge wa Save, bwavuze ko akenshi ahantu iyo hagaragara impfu nk’izi ari uko amarondo aba adakorwa neza.

Burashishikariza abatuye Umurenge wa Save kwitabira gukora amarondo, kuko ngo abantu babaye bayakora uko bikwiye n’ibyaha bikorwa mu ijoro cyangwa izindi mpanuka zose zishobora kubaho byakumirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twihanganishe Umurya Ngo Wabuze Umuntu Dusaba Abaturage Kurara Amarondo Kandi Bagatabara Ubatabaje Abantu Bafi Umutima Wugome Babureke Twizereko Porisi Igukora Iperereza Abo Bagome Bagafatwa

Yankurije Egidia yanditse ku itariki ya: 24-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka