Batiri ya telefoni yateje inkongi yatwitse ibibarirwa mu bihumbi 600Frw

Bateri ya telefoni yateje inkongi y’umuriro muri butike yo mu Karere ka Ruhango, ikongokeramo ibicuruzwa bibarirwa mu bihumbi 600Frw.

Butike yibasiwe n'inkongi irakongoka (Photo internet).
Butike yibasiwe n’inkongi irakongoka (Photo internet).

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2016, ni bwo iyi batiri ya terefone ya Uwamungu Chadrack, nyir’iyo butike yo mu Kagari ka Kinazi mu Murenge wa Kinazi, yari icometse ku muriro w’amashanyarazi ariko iza kuzura ihita iturika bihura na peteroli yacururizwaga muri iyi nzu bikongora butike yose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Patrick Mutabazi, yavuze ko nyir’iyo butike yari yakuye batiri muri terefone akayishyira ku muriro yarangiza akigendera.

Yagize ati “Hari ukuntu bafata batiri ya telefone barangiza bakayihambira kuri sharigeri bagacomeka ku muriro. Na we ni ko yabikoze arangije arakinga aragenda."

Yakomeje agira ati "Batiri yuzuye irangije irasandara, bikubitiyeho umuriro ndetse na peterori yacururizwaga muri iyi butike, umuriro uragurumana inzu irashya n’ibirimo byose.”

Mutabazi yavuze ko umuriro ukimara gufata iyi butike, abaturage bahise baza gutabara bakagerageza kuzimya ariko bikanga, bituma hahiramo ibicuruzwa bifite agaciro kari hejeru y’ibihumbi 600Frw.

Gusa, ngo nta muntu wahiriye muri iyi nzu cyangwa ngo ahakomerekere, nubwo umuriro washatse no gufata izindi nyubako byegeranye ariko abaturage bagakomeza kuwunaniza.

Yasabye abantu kwitondera ibyo bakorera ku muriro w’amashanyarazi, avuga ko kamdi bakwiye kujya bashaka uko bacuruza peterori cyangwa mazutu, batazivanze n’ibindi bicuruzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nukwihagana

umutesa yanditse ku itariki ya: 25-08-2016  →  Musubize

Ibi byakagombye gucika rwose mu baturage. Abantu bihaye gucaginga Battery za Tel uko bishakiye batitaye kuri Characteristics za chargers na Battries. Ntabwo umuntu apfa gucaginga uko yiboneye ngo nuko ari charger abonye!!! Bajye babanza basome amategeko yo gukoresha battry na charger biba byanditse ho babone kubikoresha!!

kaneza yanditse ku itariki ya: 25-08-2016  →  Musubize

nanjye sinzabyongera peeee!!!! nabikoraga none nisomo

Daniel yanditse ku itariki ya: 25-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka