Batangiye kwitegura amatora ya Perezida ya 2017

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, bavuga ko batangiye kwitegura amatora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ruhango, bavuga ko amatora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha ari kimwe mu dushya biteze.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ruhango, bavuga ko amatora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha ari kimwe mu dushya biteze.

Umuyobozi w’Umuryango FPR-Inkotanyi muri uyu murenge, Kagabo Mansuet, ahamyaka ko bafite udushya twinshi muri uyu mwaka wa 2016 birimo kuzamura umubare w’abanyamuryango bashya, ariko ngo icyo bashyizeho umutima n’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2017.

Agira ati “Dufite byinshi byo gukora muri uyu mwaka, ariko icya mbere dushyizeho umutima ni amatora y’umukuru w’igihugu ya 2017.”

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagera mu bihumbi 33 muri aka karere, bemeza ko iki gikorwa bakigize icyabo.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagera mu bihumbi 33 muri aka karere, bemeza ko iki gikorwa bakigize icyabo.

Kagabo avuga ko ayo matora barimo kuyitegura neza, kandi akizeza Abanyarwanda ko byanze bikunze azagenda neza nk’uko andi matora yo mu Rwanda asanzwe agenda.

Mu nteko rusange yahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri uyu murenge tariki 21 Kanama 2016, bahamije ko na bo amatora ya Perezida wa Repubulika azaba muri 2017 bayiteguye neza kuko icyo gikorwa bamaze kukigira icyabo.

Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango urimo abanyamuryango ba FPR babarirwa mu bihumbi 33.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

H.E Paul Kagame ni umubyeyi ubereye abanyarwanda,Iyo biza kuba byarashobotse akabyara u Rwanda mbere ya y’ 1990 u Rwanda tuba dukoresha idorali gusa.

Mubyeyi nkwifurije kuramba iminsi yose ikaturera nkuko watubyaye! ntawe uguhiga mu mihigo iyo uhize urahigura uri intwali y’ u Rwanda.

Nkwifurije ishya mu rugamba wiyemeje,kd nsaba abo mufatanije kutagutererana mu kuzamura u Rwanda n’ abanyarwanda,Twese turakwifuza gukomeza kutyba hafi.

Nahimana Evode yanditse ku itariki ya: 24-08-2016  →  Musubize

Ruhango mukomereze aho kdi turabashyigikiye igikorwa kirareba abaturarwanda twese!

Nsaziyinka prosper yanditse ku itariki ya: 24-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka