Basanze siporo ari intwaro yarinda imibiri yabo

Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali baravuga ko bamenye agaciro ko gukora siporo, bityo bakayitabira ku bwinshi bafatanyije n’ubuyobozi bwabo buyibashishikariza.

Nyuma ya siporo rusange ngarukakwezi mu Mujyi wa Kigali, abayitabiriye bapimwa indwara zitandura ku buntu.
Nyuma ya siporo rusange ngarukakwezi mu Mujyi wa Kigali, abayitabiriye bapimwa indwara zitandura ku buntu.

Abitabiriye igikorwa ngarukakwezi cyiswe “Car Free Day” ku nshuro ya kabiri cyabaye tariki 3 Nyakanga 2016, bavuga ko siporo irinda indwara ubuzima bwabo, bukarushaho kuba bwiza.

Gahunda ya Car Free Day ikorwa hafungwa umuhanda wa kaburimbo, ku modoka, uva mu Mujyi wa Kigali rwagati kugeza kuri Stade Amahoro, unyuze ku Kimuhurura.

Abitabira iyi gahunda, bakora siporo yo kugenda n’amaguru cyangwa amagare, bakaza guhurira hamwe ari ho hatangirwa ubutumwa bujyanye n’uwo munsi ndetse bakanipimisha ku buntu indwara zitandura.

Bihezande Said witabiriye iyi siporo, avuga ko imufitiye akamaro kanini kuko ituma ubuzima bwe bumera neza.

Ati “Iyo ukoze siporo ukabira ibyuya umubiri urahumeka, imyanda igasohoka ndetse n’ibinure bikagabanuka, bityo bikakurinda indwara zitandukanye zizahaza umubiri.”

Muhimpundu Eliane, umubyeyi wari witabiriye iki gikorwa, avuga ko siporo atari iy’abantu bato gusa nk’uko hari abakuze babyitwaza ntibayikore.

Ati “Siporo ntabwo ari iy’abato gusa, ahubwo abakuze nkatwe ni twe tuyikeneye cyane kuko imibiri yacu iba itagifite imbaraga zihagije zo gukoresha neza ibyo dufungura, ni ngombwa rero kuyitabira kuko hari byinshi ikosora mu mubiri.”

Ishimwe Muyombano David, umukozi w’ibitaro “Dr Agarwal’s Eye Hospital” byapimaga amaso muri iki gikorwa, avuga ko siporo hari aho ihurira no kwirinda zimwe mu ndwara z’amaso.

Yagize ati “Iyo udakora siporo, ibinure biba byinshi mu mubiri bigatuma umutima utera cyane, umuvuduko w’amaraso ukajya hejuru, umubiri ugakora cyane ngo uhangane n’ibyo bibazo, bikaba byatera indwara y’amaso yitwa “Glaucoma” igora kuvura.”

Ruzindana Jean Claude, ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigali, akangurira abaturage gukomeza kwitabira siporo.

Ati “Ni byiza ko abantu bitabira siporo kuko ibabungabungira ubuzima ibafasha kwirinda indwara zitandura n’umubyibuho ukabije, cyane ko iyi gahunda ituma banipimisha ku buntu, bityo bakamenya uko bitwara.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abantu 21% bafite umubyibuho ukabije n’abandi benshi bibasiwe n’indwara zitandura, ikaba isaba abantu kwipimisha nibura kabiri mu mwaka kugira ngo bagirwe inama y’uko bakwitwara ngo barengere ubuzima bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka