Baruhuwe amasaha ane bakoraga bajya kuvoma

Abatuye Umudugudu wa Murindwa mu Kagari ka Birenga, Umurenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma barishimira amazi meza begerejwe, bakaruhuka amasaha ane bakoreshaga bajya kuvoma ahitwa i Sine.

Abaturage ba Birenga barashimira ko baruhuwe ingendo z'amasaha ane bajya gushaka amazi meza.
Abaturage ba Birenga barashimira ko baruhuwe ingendo z’amasaha ane bajya gushaka amazi meza.

Abo baturage bemeza ko umwanya bataga bajya kuvoma kure ubu bawukoresha bakora ibibateza imbere kuko mbere uwajyaga kuvoma atabaga akibashije kujya guhinga.

Bashimira Perezida Paul Kagame bahamya ko ayo mazi meza bayakesha imiyoborere myiza ye, kuko ngo ubuyobozi bwose bwabayeho mbereye butigeze bubatekerezaho.

Murereyimana Xaverine, w’imyaka 65, ati “Twaragendaga mugitondo tukaza saa yine. Byasabaga kurara amajoro tugenda kuko ntabwo twahingaga iyo twabaga twaramutse tujya kuvoma.”

Ayo mazi meza bayahawe muri uyu mwaka wa 2016 muri gahunda Akarere ka Ngoma gafite yo kwegereza amazi meza abaturage.

Kugeza ubu, Akarere ka Ngoma gatangaza ko abaturage begerejwe amazi meza muri metro zitarenze 500 bageze ku kigereranyo cya 88%.

Bushayija Francis, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, na we yemeza ko kwegereza abaturage amazi byabaruhuye ingendo ndende bibongerera umwanya wo kwiteza imbere.

Agira ati “Amasaha yo gukora yariyongereye kuko batakimara amasaha menshi bari mumayira bajya kuvoma.”

Bushayije akomeza avuga ko aya mazi kandi yongereye isuku mu baturage, cyane cyane ku bana bato ku buryo hagaraga impinduka.

Uyu Muyobozi w’Umurenge wa Kazo agaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2015-2016 mu murenge we amazi meza yegerejwe abaturage bagera ku 8 na 500 batuye mu imidugudu icumi igize utugari twa Kinyonzo na Birenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka