Barinubira ivuriro ritabafasha kuboneza urubyaro
Abaturiye Ikigo Nderabuzima cya Congo-Nil, mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro baravuga ko babangamiwe no kutahabona serivisi zo kuboneza urubyaro.
Ngo bagana iryo vuriro bashaka ko bafashwa kuboneza urubyaro mu buryo bwa kizungu maze ubuyobozi bw’ivuriro bukababwira ko binyuranyije n’imyemerere yabo, ahubwo bakabakangurira gukoresha uburyo bwa gakondo bwo kubara iminsi y’uburumbuke.
Nyiransengimana, umwe mu bo twaganiriye, agira ati “Turabangamiwe cyane rwose, iyo tuje aha (ku ivuriro) banga kudufasha kuboneza urubyaro mu buryo bwa kizungu bakadutegeka kubara kandi bigoye! Ushobora no kwibeshya mu mibare!”
Undi utashatse kwivuga izina ukora ku karere, na we ati “Abaturage barabarenganya kubara ntibabishobora, natwe twitwa ko tujijutse kandi twashobora kubara dukoresha ubu buryo bwa kizungu kuko ibihe birahinduka wakwibeshya. Ubu njye iyo igihe kingeranye njya Rubavu kuko ari ho nkomoka cyangwa nkajya Muhanga.”
Soeur Beatrice Maniraguha, uyobora iri vuriro, na we yemeza ko koko kuboneza urubyaro mu buryo bwa kizungu batabyemera ariko ko kubufatanye n’ivuriro ribegereye rya Kibingo babafashiriza abaturage bari muri zone y’ivuriro.
Ati “Ntabwo twemera kuboneza urubyaro mu buryo bwa kizungu ariko hari uburyo tubafasha, ariko tutabikoreye ku ivuriro.
Abaturage batugannye tubagira inama zo gukoresha uburyo gakondo ababyemeye tukabafasha ariko abashaka ubwa kizungu dufite ubufatanye n’ivuriro rya Kibingo bakabafashiriza mu murenge no mu tugari abo baturage batuyemo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Butasi Jean Herman, na we akomeza gushishikariza abatuye Rutsiro kwizera abajyanama b’ubuzima kuko babihuguwemo ntibatakaze umwanya bajya ku mavuriro.
Mu Karere ka Rutsiro hari amavuriro arindwi y’Abihayimana harimo atanu ya Kiliziya Gatolika, rimwe ry’Ababatisita na rimwe ry’Abadivantisiti koneraho Ibitaro bya Murunda bya Diyoseze ya Nyundo, yose akaba atemera kuboneza urubyaro mu buryo bwa kizungu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|