Barifuza urubuga rw’abasizi ngo babashe kwigaragaza baniteze imbere

Bamwe mu basizi bo mu Rwanda basanga ubusizi buramutse bushyizwemo imbaraga nk’izishyirwa mu bundi buhanzi na bwo bwatera imbere.

Bakinnye umukino To be or Not to be mu iserukiramuco ry'Ubumuntu.
Bakinnye umukino To be or Not to be mu iserukiramuco ry’Ubumuntu.

Ubusizi mu Rwanda buri ku ntera ikiri hasi ugereranyije n’ubundi buhanzi nko kuririmba, gukina umupira, filime, kubyina n’imideli.

Yves Ndahiro uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Cyamatare agira ati “Hari imbaraga z’ubuyobozi zikenewe nko gushyigikira ubusizi nk’uko bashyigikira imikino, bagashyigikira umuziki n’ibindi.”

Ndizeye Frank we ati “Abantu bafite impano ntaho babona bazigaragariza bigatuma bacika intege bakabivamo bakigira mu bindi. Nta rubuga rw’abasizi ruhari, ntabwo bigisha ukuntu ubusizi buri mu buzima bwa buri munsi, mbona haramutse habonetse urubuga rw’abasizi mu buryo buhoraho ubusizi bwazamuka.”

Grieder Andrea hamwe na bamwe mu rubyiruko rw'abasizi akurikirana mubuhanzi bwabo.
Grieder Andrea hamwe na bamwe mu rubyiruko rw’abasizi akurikirana mubuhanzi bwabo.

Yifuza ko ubusizi bwahera mu mashuri mato bugashyigikirwa hakanakorwa amarushanwa mu bana bato.

Kugeza ubu, mu Rwanda hagaragara irushanwa rimwe ry’ubusizi ryiswe “Kigali itatswe n’Ubusizi”, ritegurwa n’umusuwisikazi Grieder Andrea abinyujije muri “Transpoesis” nyuma y’andi marushanwa anyuranye yagiye acika intege akazimira.

Yves na Frank ni bamwe mubaryitabiriye badutangarije ko ryabafashije. Basaba ababishobora kumutera inkunga, kugira ngo n’iryo rimwe basigaranye ritazagera ubwo ricika intege naryo rikazimira.

Tariki 30 z'uku kwezi kwa Nyakanga hazongera kugaragazwa zimwe mu mpano z'ubusizi mu irushanwa rya Kigali itatswe n'Ubusizi.
Tariki 30 z’uku kwezi kwa Nyakanga hazongera kugaragazwa zimwe mu mpano z’ubusizi mu irushanwa rya Kigali itatswe n’Ubusizi.

Andrea Grant avuga ko akigera mu Rwanda muri 2005 yabonye hari urubyiruko rufite impano yiyemeza kubafasha.

Ati “Kigali itatswe n’Ubusizi” iba rimwe mu gihembwe. Abifatanya n’amahugurwa ajya ategurira abasizi, kubashakira aho bagaragariza impano zabo mu maserukiramuco n’ibindi bikorwa.

Afite itsinda ry’abasizi bagera hafi muri 15 akurikirana umunsi ku wundi. Avuga ko hari ikizere ko ubusizi mu Rwanda buzagera aho bugatunga ababukora.

Ati “Icyo abasizi basabwa nibafate umwanya uhagije bahange, bahange ibibarimo kandi bagendere k’uburyo igihugu giteye bazatera imbere.”

“Kigali itatswe n’Ubusizi” iteganyijwe kuba tariki 30 Nyakanga 2016 ikabera mu kiyovu ahazwi nka “The Office” kuva saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba,aho kwinjira biba ari ubuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nkunda ubusizi cyane kandi ni uburyo bubangutse bwo kwihutisha ibitekerezo biri mu muntu bikaba byafasha guhindura sosiyete nyarwanda kuki se butaterwa inkunga n’abasizi bagahabwa ijambo byaba byiza kandi byahindura benshi na byinshi Ndashimira ANDREA GRIEDER cyane ku bikorwa bikomeye akora.

Niyomukiza Gildas yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

Ndi umwe mu basizi bo mu cyaro ariko igitangaza nta marushanwa akunze kuba ngo tugaragaze Impano zacu. Hakenewe intebe y’Abasizi nibura muri buri Murenge byadufasha. Murakoze.

MBONIZANYE yanditse ku itariki ya: 25-07-2016  →  Musubize

kubwange nifuzaga ko ministere yumuco yabashyigikira bagatera imbere kuko ahanini usanga batumira abo hanze kandi nabacu bafite izo mpano murakoze

NDIZEYE Aline yanditse ku itariki ya: 23-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka