Baribaza uko bazabona miliyoni 15 babikije muri Coopec-Dukire yahombye

Bamwe mu bari abanyamurango ba koperative yo kubitsa no kugurizanya, Coopec-Dukire, yo mu Murenge wa Mushonyi muri Rutsiro bahangayikishijwe n’amafaranga bari barabikijemo kuko iyi koperative yahombye.

Uru ni urutonde rwa bamwe mu bafashe inguzanyo banze kwishyura.
Uru ni urutonde rwa bamwe mu bafashe inguzanyo banze kwishyura.

Coopec-Dukire yatangiye ari nk’Ikigega cy’Ingoboka cy’Abakirisitu ba Paruwasi ya Biruyi muri Mushonyi babonye inyugu zigenda ziyongera muri 2009 bagihinduramo koperative.

Nyuma y’imyaka itatu gusa (2012) yahise ihomba ariko ubuyobozi bugakomeza kwizeza abaturage ko bazishyurizwa, nyamara ngo bikarangirira mu nama bakoranaga.

Benimana Ladislas wo mu Murenge wa Kigeyo wari ufitemo ibihumbi 18, agira ati “Njyewe nubwo nari mfitemo make (ibihumbi 18 kongeraho umugabane wa 5,000FRW), ikinababaje ni uko abayobozi b’inzego z’ibanze badukoresha inama bakatwizeza ko bazatwishyuriza ariko bigaherera aho.”

Naho Constantine Nikuze, wo mu Murenge wa Mushonyi, ati “Njye nari mfitemo ibihumbi 180 ariko birababaje kubona ayo mafaranga narayabuze kubera abahombeje koperative. Imyaka itanu irashize ubu twabuze umwanzuro twafata niba twayareka cyangwa twayategereza.”

Rukerikibaye Cyrille, wari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, avuga ko iyo koperative yahombejwe n’ubujura aho abari abakozi bayo bibye amafaranga asaga miliyoni 12 ndetse na bamwe mu banyamuryango bari bafite amadeni bakinangiye kwishyura.

Abibye izi miliyoni 12 uko ari batatu, bo ngo bashyikirijwe inkiko barakatirwa imyaka ibiri ndetse banategekwa kwishyura ariko barangije igifungp baza gutoroko ku buryo ntawe uzi aho baherereye.

Ayinkamiye Emerence, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yizeza abo banyamuryango ko bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2016, abafite amadeni y’iyo koperative bagomba kuba baramaze kuyishyuzwa maze abanyamuryango bagahabwa amafaranga yabo.

Yagize ati “Iki kibazo nyuma yo kucyumva twafashe umwanzuro y’uko bitarenze ukwezi kwa cyenda abafite amadeni bazaba barishyuye kuko ubu tugiye kubandikira tubasaba kwishyura abazinangira tuzabishyuza ku ngufu hafatiriwe imitungo yabo.”

Iyi koperative yari ifite abanyamuryango basaga ibihumbi bibiri, ifitiwe amadeni angina na miliyoni 19FRW yatanzwe nk’inguzanyo mu gihe abari barabikijemo bo bose hamwe bafitiwe umwenda wa miliyoni 15FRW.

Nubwo iyi koperative, yari imaze kugira umutungo mbumbe urenga miliyoni 40FRW bigaragara ko yatangijwe n’abakirisitu ba Paruwasi Gatorika ya Biruyi muri Rutsiro, uretse ubujyanama padiri wayiyoboraga yabahaye igitangira, ngo paruwasi ntiyinjiranga mu byo kugenzura umutungo wayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka