Baretse guhinga imboga kuko zibura isoko zikababoreraho

Abahinga mu gishanga cya Ndongozi muri Burera bavuga ko bahagaritse guhinga imboga kubera ko ngo umusaruro wazo ubura uwugura zikababoreraho.

Aba bahinzi bahinga muri icyo gishanga, giherereye mu murenge wa Nemba, bavuga ko basanzwe bahingamo ibirayi n’ibigori. Iyo kimwe muri ibyo bihingwa bisaruwe ngo bahitaga bahingamo imboga z’amashu.

Abahinga muri iki gishanga cya Ndongozi bavuga ko baretse kugihingamo imboga kuko zeraga zikabura isoko
Abahinga muri iki gishanga cya Ndongozi bavuga ko baretse kugihingamo imboga kuko zeraga zikabura isoko

Ariko ubu ngo si ko bimeze kuko bazihingaga, zigatanga umusaruro mwinshi, bagakuraho izo kurya izindi bakabura isoko bazigurishaho, zikaborera mu murima cyangwa aho bazirunze bashaka abaguzi.

Mbonigaba Phocus, ukuriye imwe mu makoperative ahinga mu gishanga cya Ndongozi, avuga ko zaboraga zikabatera igihombo maze guhera mu mwaka wa 2015, bafata umwanzuro wo kutongera kuzihinga mu gihe isoko ryazo rirambye ritaraboneka.

Akomeza avuga ko iyo babaga bejeje amashu, ishu rimwe ryaguraga amafaranga ari hagati ya 20FRw na 30FRw, mu gace batuyemo. Ariko ubu ishuri rimwe rigura 200FRw.

Agira ati “Ikintu cy’isoko usanga ari cyo kitugora! Ino ahangaha ubu uruboga rw’amashu kurubona biragoye kubera ko twazihingaga nyine zikaborera ku muhanda! Zirabora kandi tuba twarazishoyemo n’ubundi imbaraga noneho bigatuma dusa nkaho twivumbuye kongera kuzihinga.”

Jean de Dieu Nizeyimbabazi, umuyobozi w’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Burera, avuga ko icyo kibazo cy’imboga zibura isoko kigiye gukemuka.

Ahamya ko ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bufatanyije n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda (NAEB) bari gushyiraho gahunda y’uko umuhinzi azajya ahinga imboga ze afite umuguzi azazigurishaho igihe zeze.

Agira ati “Tukaba tuzi ngo dukeneye toni z’imboga izi, iz’imiteja , twabashyira. Ibi bizakemura iki kibazo aho abaturage babihingiraga rimwe, bikabora.”

Ibishanga byo mu Karere ka Burera bihingwamo ibihingwa bitandukanye, bigatanga umusaruro ujya ku masomo atandukanye yo mu Rwanda. Baramutse bahagaritse kubihingamo imboga byumvikana ko zabura ku isoko kandi zikenewe mu buzima bwa muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka