Barashinjwa kwica umuvandimwe babifashijwemo n’umuturanyi

Abavandimwe babiri bo mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi barashinjwa kwica uwo bava inda imwe bafatanyije n’umututuranyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Habimana Protogene, yatangarije Kigali Today ko amakuru bafite ari uko aba bantu bashyamiranye ku mugoroba wo ku wa 25 Kanama 2016 mu masaha ya saa moya z’umugoroba.

Ubwo bushyamirane ngo bwavuyemo imirwano yahitanye Habaguhirwa Isaac, gusa bagerageza kubihisha ariko amakuru aza kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Kanama atanzwe na bamwe mu baturanye n’uwo muryango.

Yagize ati ″ Twabimenye mu gitondo kuko bagerageje kubihisha, kandi hari na mushiki wa nyakwigendera ndetse na nyina bivugwa ko na bo bagize uruhare mu kumwica ariko bahise bacika turacyabashakisha.″

Habimana yakomeje avuga ko bivugwa ko aba bavandimwe bapfaga amasambu, aho nyakwigendera yashinjaga se umubyara kuba hari umuhungu uherutse gushinga urugo ahora aha imirima abandi ntabahe.

Yadutangarije kandi ko nubwo bagerageje gushakisha icyo bamwicishije bakakibura, ba nyiri kubikora bavuga ko bamwicishije inkoni , ingumi n’imigeri.

Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Kanamugire Theobald, atubwira ko ayo makuru ari mashya kuri we ko agiye kubanza kuyagenzura, twongeye gushaka kumuvugisha ntibyadukundira.

Aba bavandimwe ari bo Ndikuryayo Emmanuel na Nzabamwita Jean hamawe n’umuturanyi wabo Mushimiyimana Anastase ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura mu Karere ka Karongi, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye ngo ukorerwe isuzumwa.

Nyakwigendera Habarugira Isaac asize umwana umwe n’umugore utwite mwana wa kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nibibahama bakanirwe urubakwiye

Nsabiyaremye Adolphe yanditse ku itariki ya: 27-08-2016  →  Musubize

NITWA BIZIMANAJUIRES IRUSIZI KUKIYOTOMBORA ITAGERAINO

IRUSIZI NTABWOYOTOMBORAKUKITAHARI NITWA BIZIMANAJURES yanditse ku itariki ya: 27-08-2016  →  Musubize

Njyewe Ndumiwe Kuri Iyi Nkuru Kandi Abobakoze Icyo Cyaha NiCyibahama Bazakatirwe Bikurikijwe Itegeko Rihana Icyocyaha.
Nyakwigendera Ahabwe Iruhuko Ridashir!a

Bunani Sylidio yanditse ku itariki ya: 27-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka